Umushinga wa Matata wo kurinda amakamyo umaze kumwinjiriza miliyoni icumi mu mezi atatu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Ukwakira 2019 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Matata Christophe ni umusore w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Kirehe warangije kwiga amashuri yisumbuye ashinga Ikigo cy’ubucuruzi cya East African Business Support Ltd gicungira umutekano imodoka zambukiranya imipaka zinjira mu Rwanda ndetse akanavuza abashoferi baba batwaye za modoka mu gihe bakoze impanuka.

Mu mezi atatu iki kigo kimaze, kimaze kumwinjiriza arenga miliyoni icumi, aya mafaranga ngo ayakesha igitekerezo yagize cyo gucungira umutekano imodoka zambukiranya imipaka zinjirira ku mupaka wa Kirehe ubundi acyandikisha mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ( RDB), ashaka ibyangombwa bimwemerera gukorana na Polisi Ishami ryo mu muhanda ubundi atangira gukora.

Matata avuga ko gutangira uyu mushinga byamusabye gutekereza neza gusa.

Ati “Naje gutekereza nti izi modoka ziva Tanzania zituzaniye ibicuruzwa mu Rwanda ni nyinshi kandi harimo n’abashoferi bagenda bananirirwa mu nzira, mpera ku mupaka wa Rusumo kugera i Kigali ndeba ukuntu bagenda barara ku mihanda rimwe na rimwe bakanibwa ndavuga nti iki ni ikibazo gikomeye kubona umunyamahanga aza mu Rwanda agasinzira rimwe na rimwe bakamwiba.”

Yakomeje avuga ko “ Wa munyamahanga rero akenshi iyo asubiye iwabo agenda avuga ngo mu Rwanda haba abajura nyamara twakabakumiriye agasubirayo ataka igihugu cyacu, aho niho nakuye igitekerezo cyo kubacungira umutekano nkanavuza abashoferi bagiriye ibyago mu mpanuka.”

Matata yavuze ko yabitangiye ubwo yari akirangiza kwiga nta gishoro arabona. Ngo yashatse abantu batatu bagura imigabane mu mushinga we buri umwe amugurisha imigabane 15% we asigarana 55% abona igishoro cya miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ubundi aratangira.

Bagitangira binjizaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 15 na 20 ku munsi none ubu ngo bageze hagati y’ibihumbi 80 ni 100 ku munsi ndetse ngo hari n’igihe bayarenza cyane.

Abwirwa n’iki ko imodoka zakoze impanuka cyangwa zikeneye ababarindira umutekano?

Matata Christophe avuga akimara kwandikisha umushinga we mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ngo yahise afata ibyo byangombwa yongeraho amasezerano yagiranye n’Inkeragutabara mu turere dutanu abimenyekanisha muri Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ati “ Dukorana na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda kuburyo iyo hari ahantu habaye impanuka muri utwo turere bahita baduhamagara natwe tukoherezayo Inkeragutabara zikorera muri twa turere zigacunga umutekano kuburyo nta kintu na kimwe kihaburira ikindi ku mipaka bafite nimero zacu abashoferi bose binjiye barazibaha bigatuma ugize ikibazo atwitabaza.”

Matata avuga ko kuva batangira gucungira umutekano imodoka zambukiranya imipaka bigoye kubona abashoferi bataka ko bibwe cyangwa babuze ibintu ngo bitewe nuko babacungira umutekano kinyamwuga.

Ati “ Ubu byabaye umugani ntabwo umunyamahanga agikora impanuka ngo bamusahure cyangwa ngo abure abamujyana kwa muganga kuko dukorana n’Inkeragutabara zo mu turere twa Kirehe,Ngoma, Kayonza, Rwamagana na Gasabo aho wagirira ikibazo hose duhita tukugeraho.”

Matata agira inama urundi rubyiruko yo kwicara bagatuza bagatekereza neza ngo ibyo gukora birahari kandi byinshi.

Ati “ Nemera ko igishoro cyose uko cyaba kingana ugihaye intumbero ukicara hamwe ugatuza bigera aho bikagenda neza, icya mbere ni ugutekereza cyane kandi ukiha intego.”

Abagera kuri 46 nibo Matata amaze guha akazi biganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe, ngo byatumye bikura mu bushomeri ubu ngo intumbero ni ugutera imbere.

Mukashyaka Jovitte yagize ati “Natwe byaradufashije cyane nyuma yo kubona akazi hano twari abashomeri none ubu ntabwo tugisaba ababyeyi amafaranga ahubwo turarikiye gukora akazi kacu neza no gutekereza kure kugira ngo tuzarusheho kuzamura umusaruro w’ikigo cyacu.”

Ntaganira Vedaste waguze imigabane 15% mu kigo cya Christophe Matata yagiriye inama abantu batandukanye cyane cyane abafite amikoro kumva no gushyigikira ibitekerezo by’urubyiruko ngo kuko bashobora kubiteza imbere bose bakunguka.

Ati “ Ni dutega amatwi urubyiruko tukumva ibitekerezo bafite aho bakeneye amafaranga tukabafasha tuzabyungukiramo twese kuko inyungu niza muzagabana mwese mwunguke.”

Kuri ubu Matata avuga ko nibura buri joro bacungira umutekano imodoka ziri hagati ya 40 na 50. Buri modoka yishyuzwa amafaranga ibihumbi bibiri ndetse ngo hari na bimwe mu bigo by’ubucuruzi bitatu bikorera mu Rwanda no muri Tanzania byishyuye umwaka wose kugira ngo bajye babicungira umutekano.

Matata avuga ko gutangira uyu mushinga byamusabye gutekereza neza gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza