Umusaruro w’icyayi wazamutseho 1.3% ayo cyinjiza aragabanuka

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB yagaragaje ko umusaruro w’icyayi cy’u Rwanda wiyongereyeho 1.34% kuva mu mwaka ushize.

Nk’uko iyo raporo ibigaragaza, umusaruro w’icyayi wageze kuri kilogarama 69,962,331 muri Nyakanga uvuye kuri kilogarama 67,703,004 wari uriho igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2015.

Impamvu yo kwiyongera k’umusaruro ngo ishingiye ku kuba haravutse amasoko mashya yiyongera ku ryari risanzwe, by’umwihariko muri Karongi, Mushubi no mu Karere ka Rutsiro.

Kubona abaza ku isoko bashya ngo byatumye hafungurwa inganda zitunganya icyayi, ndetse hanongerwa ubuso bwo kugiteraho muri utwo turere.

Nk’uko NAEB ibivuga, ngo umusaruro w’icyayi wo muri Nyakanga 2016, ungana na Kilogarama 1,329,359. Ibi bikaba bisobanura ko umusaruro w’icyayi wiyongereyeho kilogarama 213,707, bingana na 1.34%.

Amadovize icyayi cyinjiza mu gihugu yaragabanutse

Hagati aho nubwo umusaruro w’icyayi wiyongereye, amadovize cyinjizaga mu Rwanda yaragabanutse kuko yageze ku madolari 40,946,236 muri Nyakanga 2016, avuye ku madolari 45,183,113 yari ariho muri uko kwezi mu mwaka washize wa 2015.

Gusa nk’uko NAEB ibitangaza, ngo igabanuka ry’ibyo icyayi cyinjiza ryaturutse ku igabanuka muri rusange ry’igiciro cy’icyayi ku isoko mpuzamahanga, aho ikiro cy’icyayi cyageze ku madolari 2.54 ya Amerika kivuye kuri 2.85% cyariho umwaka ushize.

Mu kwezi kwa karindwi 2016 u Rwanda rwungutse amadolari 2,968,871 ku isoko rya Mombasa ugereranyije n’amadolari 1,739,695 rwari rusanzwe rwunguka ku masoko asanzwe.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015/2016 igiciro cyiyongereye ku mpuzandengo ya 2.85% ku kilo ugereranyije na 2.48% cyariho mu mwaka wabanje.

U Rwanda rwohereje hanze kilogarama z’icyayi gitunganyije zisaga miliyoni 14.4 guhera mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, hashakwa miliyoni 36.2 z’amadolari.

Muri Nyakanga 2015 na Kamena 2016 habonetse ibiro bisaga miliyoni 26.3 by’icyayi gitunganyije, ugereranyije n’ibiro miliyoni 25.6 byabonetse mu mwaka wari wabanje, bivuze ko byiyongereyeho 2.46 ku ijana.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB gitangaza ko kiri gushaka andi masoko y’icyayi mu rwego rwo kongera ibyoherezwa hanze.

U Bwongereza bugura 21.46% by’umusaruro wose w’icyayi u Rwanda rwohereza hanze, Pakistan ikagura 21.16%, 16% ikagurwa na Misiri. Ikindi kingana na 15.6% kigurwa na Yemen mu gihe 10.6% kigurwa na Somalia.

Amafaranga ibyoherezwa hanze byinjiza mu gihugu byagabanutseho 6.8 ku ijana umwaka ushize, bigera kuri miliyoni 558.8 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 599.8 byariho mu mwaka wa 2014.

Umusaruro w'icyayi wiyongereyeho kilogarama 213,707

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza