Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu muhanga wagabanutseho 5,5%

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu muhanga bikomoka ku Buhinzi, NAEB, cyatangaje ko umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari (kuva mu Ukwakira kugera mu Ukuboza 2020) wagabanutseho 5,5% ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka wari wabanje.

NAEB ivuga ko u Rwanda rwinjije miliyoni 113,9$ (arenga miliyari 112 Frw) mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari turimo (2020-2021), mu gihe mu gihembwe nk’iki umwaka wari wabanje (2019-2020), u Rwanda rwari rwinjije miliyoni 120,6$ (arenga miliyari 119 Frw), igabanuka ringana na 5,5%.

Iri gabanuka ryatewe muri rusange n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, zatumye amasoko amwe n’amwe ahagarika kwakira ibicuruzwa birimo n’ibyo u Rwanda rwayoherezagaho. Indi mpamvu ikomeye ni igabanuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, na ryo ryagizwemo uruhare n’ingaruka Coronavirus yagize ku bukungu bw’Isi muri rusange.

Umusaruro w’inyungu u Rwanda rukura mu bihingwa ngengabukungu (ikawa, icyayi n’ibireti) rwohereza mu muhanga wagabanutse 1,2%, ugera kuri miliyoni 46,7$ uvuye kuri miliyoni 47,3$.

Muri rusange, bitewe ahanini n’imvura yaguye neza mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka ushize, ingano y’umusaruro w’icyayi cyahinzwe mu Rwanda wazamutseho 10,7%, igera kuri toni 9 325 ivuye kuri toni 8 422 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wari wabanje. Ibi kandi byanagize ingaruka nziza ku musaruro w’icyayi cyoherezwa mu muhanga wageze kuri toni 7 140 uvuye kuri toni 6 838, inyongera ya 4,43%.

N’ubwo byagenze gutya ariko, umusaruro w’inyungu yaturutse mu bucuruzi bw’icyayi yaragabanutse, igera kuri miliyoni 18,8$, ivuye kuri miliyoni 20,5$ mu mwaka wari wabanje, igabanuka rya 8%. Ibi byatewe n’ihindagurika ry’imiterere y’isoko mpuzamahanga ndetse n’igabanuka ry’ibiciro by’icyayi byose byatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus. Nk’ubu, igiciro cy’icyayi ku isoko mpuzamahanga cyageze ku mafaranga 2.64$ kivuye kuri 3$.

Ku ikawa, ingano y’umusaruro wahinzwe mu Rwanda yarazamutse muri rusange, igera kuri toni 7 034 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari turimo, ivuye kuri toni 6 754 mu mwaka wari wabanje, inyongera ya 1,07%. Ubu bwiyongere ahanini bwatewe n’ingamba zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bw’ikawa mu gihe ikiri mu murima, kugeza isaruwe.

Hagati aho, umusaruro w’ikawa yoherejwe mu mahanga wo waragabanutse, uva kuri toni 7 865 mu mwaka wari wabanje zigera kuri toni 6 763 muri uyu mwaka, igabanuka rya 14% kose. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’iganuka ry’amasoko y’ikawa ku rwego mpuzamahanga, kuko gahunda ya Guma mu Rugo yakozwe mu bihugu hafi ya byose by’Isi yatumye amaresitora n’aho banywera ikawa hafungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kandi aba ni bo bakiliya b’imena b’umusaruro w’ikawa ku Isi hose. Ibi rero byatumye umusaruro w’ikawa mwinshi uguma mu bubiko kuko nta masoko yari awukeneye.

Gusa ku bw’amahirwe, bitewe n’uko ibiciro by’ikawa ku rwego mpuzamahanga byakomeje kuguma ku rwego rwiza, umusaruro w’inyungu u Rwanda rwakuye mu ikawa rwohereje wazamutseho 3%, ugera kuri miliyoni 26,1$ uvuye kuri miliyoni 25,3$ mu mwaka wari wabanje.

Mu bindi bihingwa, inyungu y’umusaruro w’ibireti byoherezwa mu muhanga yazamutseho 26.9%, iy’indabo izamukaho 39.5%, mu gihe iy’imbuto yazamutseho 3.75%. By’umwihariko, umusaruro w’ibireti wazamuwe cyane n’amasoko yabonetse mu gihugu cya Koreya y’Epfo, ndetse inyongera y’umusaruro w’ibihingwa birimo imbuto n’indabo nayo yagize uruhare mu kongera inyungu yakomotse muri ibyo bihingwa, dore n’uburyo ibyo bihingwa biri gukenerwa ku masoko mpuzamahanga bukomeje gutanga icyizere.

Inyungu y’umusaruro ukomoka mu bindi byoherezwa mu mahanga, birimo amata n’ibikomoka mu bworozi bw’inkoko nayo yaragabanutse, igera kuri miliyoni 67,2$ ivuye kuri miliyoni 73,2$, igabanuka rya 8,3%.

NAEB ivuga ko muri rusange, ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw’Isi zageze no ku bikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereza mu mahanga, urugero rukaba igabanuka ry’umusaruro w’ikawa woherezwa hanze y’u Rwanda, bitewe n’igabanuka ry’ubucuruzi ryatewe na Coronavirus. Igabanuka ry’ingendo zirimo iz’abantu n’indege na ryo ryagize ingaruka ku igabanuka ry’umusaruro urimo uw’imboga n’imbuto zoherezwa hanze y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa NAEB bwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gufasha abahinzi b’u Rwanda gukomeza kugera ku masoko mpuzamahanga muri ibi bihe bigoye, ndetse Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, Claude Bizimana, yavuze ko "tuzakomeza gushimangira ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereza mu mahanga kugira ngo tugire ku kigero cy’ubuziranenge bukenewe kuri ayo masoko. Ku bijyanye n’ingorane zatewe na Covid-19, Leta y’u Rwanda yagabanyije ibiciro, cyane cyane by’ingendo [z’indege] mu gufasha abohereza ibicuruzwa hanze muri ibi bihe bikomeye".

NAEB kandi ivuga ko ikomeje ubufatanye bwayo n’izindi nzego, zirimo iza Leta n’abikorera, kugira ngo umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ukomeze kwiyongera.

Isoko ry'imbuto u Rwanda rwohereza hanze rimaze kwaguka
Indabo ni kimwe mu bihingwa bimaze kugira isoko rikomeye hanze y'u Rwanda
Inyungu u Rwanda rwakuye mu bucuruzi bw'ikawa yarazamutse
Ibikomoka ku buhinze biri gutegurwa mbere yo koherezwa mu mahanga
NAEB ivuga ko Coronavirus ari yo yatumye umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga bigabanuka
Abantu benshi, barimo urubyiruko n'abagore, bakora mu buhinzi bw'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga
Ibyoherezwa mu mahanga bimaze gupakirwa, mbere gato y'uko byurizwa indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .