Umuryango wita ku Rwibutso rwa Kigali wahawe igihembo mpuzamahanga cyo kurwanya Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Mata 2018 saa 10:55
Yasuwe :
1 0

Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Aegis Trust, ugamije kurwanya Jenoside, usanzwe wita ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, wahawe Igihembo Mpuzamahanga kizwi nka "Raphael Lemkin International Award."

Aegis Trust yahawe iki gihembo gitangwa na Leta ya Pologne kuri uyu wa Gatanu, ishimirwa uruhare igira mu kubika ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ndetse n’urwo gusakaza no kwigisha amahoro.

Iki gihembo cyatanzwe ku nshuro ya kabiri, cyitiriwe Raphael Lemkin, Umunya-Pologne ufite inkomoko mu Bayahudi wahimbye bwa mbere ijambo Jenoside hagati y’umwaka wa 1943 na 1944.

Uyu munyamategeko ufite abe bazize Jenoside y’Abayahudi, yanagize uruhare rukomeye kugira ngo Umuryango w’Abibumbye ufata umwanzuro wo guhana no gukumira Jenoside ku wa 9 Ukuboza 1948.

Ubwo yatangaga iki gihembo mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz, yavuze ko bibabaje kuba Isi yari yiyemeje guhangana na Jenoside nyuma y’iyakorewe Abayahudi nyamara iyakorewe Abatutsi ikaba irebera.

Yagize ati “Iyo urebye ko aha hantu duhagaze hashyinguye imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 bazize urwango, bigaragaza ko Isi yatakaje imbaraga zo guhangana ubwiyongere bw’ibyaha n’ubwicanyi.”

Minisitiri Jacek yavuze ko igihe Jenoside ibaye, uwo kunengwa cyane atakabaye uwayikoze ahubwo hakwiye kunengwa Umuryango Mpuzamahanga utagize icyo ukora.

Ati “Igihe cyose Jenoside ibaye, ntabwo abayikoze akenshi aribo bo kunengwa cyane, igisebo kinini gikwiye kujya ku muryango mpuzamahanga utabashije kubikumira bijya kuba.”

Ashima akazi ka Aegis Trust, Minisitiri Jacek yavuze ko ubucamanza atari bwo bufite mu nshingano kurwanya Jenoside gusa, ahubwo haba hakenewe abandi bantu batekereza kure kandi bafite umutima wiyoroshya bakagira uruhare mu kubika amateka no kwigisha amahoro kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko Jenoside idashobora kubaho hatagaragaye ibimenyetso byayo birimo gutesha agaciro ikiremwamuntu.

Yavuze ko ari igikorwa kiba kimaze imyaka gitegurwa abaturage bigishwa urwango.

Kimwe mu byo Lemkin yaharaniye nuko abakoze ibyaha bya Jenoside babihanirwa hagamijwe guca umuco wo kudahana no kwihisha mu budahangarwa bw’ibihugu bigakora ibyaha.

Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kuba hari ibihugu bitagaragaza ubushake bwo gufata cyangwa guhana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ndashimira ibihugu byataye muri yombi, ibyaburanishije n’ibyohereje abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko turacyafite urugendo kuko hari ibihugu byinshi cyane cyane i Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru bidashaka kuryoza abo bakekwaho ibyaha.”

Umuyobozi wa Aegis Trust muri Afurika y’Iburasirazuba, Freddy Mutanguha, yavuze ko igihembo bahawe gishimishije kandi kigiye kubatera imbaraga zo gukora.

Ati “Iki gihembo cyongeye kongera ijwi kugira ngo twongere duhuze ubumwe nk’abantu ndetse n’ibihugu ariko tugiye kwiyemeza gukomeza kuryongera birushijeho, […] kugira ngo Jenoside, kwica abantu, inzirakarengane byoye kongera kubaho muri iyi Isi.”

Umuryango Aegis Trust washinzwe mu 1995 ufite icyicaro mu Bwongereza. Mu Rwanda ufasha Leta y’u Rwanda kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse no gutanga ubufasha mu gucunga izindi nzibutso mu gihugu. Uyu muryango ufite ishuri ryigisha amahoro aho utanga amahugurwa atandukanye, ukora ubushakashatsi kuri Jenoside n’ibindi bigamije kuyikumira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz, yavuze ko bibabaje kuba Isi yararebereye Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye uyu muhango bahawe ubutumwa bw’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, mu bijyanye no Kwirinda Jenoside, Adama Dieng
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz (hagati) mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wahembewemo Aegis Trust
Umukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase
Uyu muhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Ubusabane bugamije amahoro (ILDP), Dr Eric Ndushabandi, mu bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Jacek yavuze ko igihe Jenoside ibaye, uwo kunengwa cyane atakabaye uwayikoze ahubwo ari Umuryango Mpuzamahanga
Umuyobozi wa Aegis Trust muri Afurika y’Iburasirazuba, Freddy Mutanguha (ibumoso) n'uwa Aegis Trust, Dr James Smith bashyikirijwe igihembo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz
Umuyobozi wa Aegis Trust, Dr James Smith, yavuze ko Isi yose yubahirije ihame rya Raphael Lemkin nta Jenoside yabaho
Uhereye ibumoso: Ambasaderi wa Pologne mu Rwanda, Krzysztof Buzalski; Umukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Jacek Czaputowicz; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier n'Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz mu muhango wo gushimira Aegis Trust ku ruhare igira mu kubika ibimenyetso by’amateka ya Jenoside
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko bibabaje kuba hari ibihugu bitagaragaza ubushake bwo gufata abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamategeko Philippe Kirsch ukomoka muri Canada ni we wahawe igihembo Mpuzamahanga cya Raphael Lemkin ku nshuro ya mbere
Korali ya Green Hills Academy yaririmbye indirimbo zirimo ubutumwa bw’ihumure

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza