Umuryango wa Benebikira wizihije Yubile y’Imyaka 100 ushimirwa uruhare rwawo mu burezi n’ubuvuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2019 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye umusanzu w’Umuryango wa Benebikira mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima no gufasha abatishoboye, mu gihe wizihiza Yubile y’imyaka 100 umaze ushinzwe.

Kuri iki Cyumweru Mukabalisa yitabiriye umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 wabereye i Save mu Karere ka Gisagara, mu rugo rwa Benebikira. Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel n’abasenyeri Gatolika bo mu Rwanda.

Mu myaka 100 ishize Umuryango wa Benebikira waranzwe n’ibikorwa birimo guteza imbere uburezi by’umwihariko ubw’abana b’abakobwa no kwita ku buzima n’imibereho y’abaturage mu gihugu cyose, aho Ishuri G.S. Ste Bernadette riherereye i Save ari ryo rya mbere ryabo.

Mukabalisa wari umushyitsi mukuru, yavuze ko nyuma y’imyaka 100 hashinzwe Umuryango wa Benebikira hari byinshi byo kwishimira wagezeho, ku buryo ukwiye gukomeza kwagura amarembo kugirango inkuru nziza wamamaza n’ibikorwa byiza ukora bigere kuri benshi.

Ati “Tuzi ireme ry’uburezi n’uburere baha abana b’u Rwanda, kuva ku mashuri y’incuke kugera kuri kaminuza, by’umwihariko ubw’abana b’abakobwa bari barahejwe mu mashuri, n’uko baharanira ko abo barera bose baza ku isonga ari mu bumenyi, ariko n’indangagaciro.

“Mu buvuzi tuzi uko bitanga mu bitaro, mu mavuriro, mu bigo nderabuzima kugirango Abanyarwanda by’umwihariko abana bato bagire ubuzima bwiza. Hari n’ibindi bikorwa binyuranye byo gufasha abatishoboye n’ibindi bikorwa by’urukundo bigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu cyacu, nkaba mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nongeye kubibashimira mbikuye ku mutima.”

Mukabalisa yibukije aba Benebikira ko uko bakangurira abakirisitu gusenga, kuvuga rozali no kujya mu miryango remezo, bakwiye no kubakangurira kugira isuku kuko bidakwiye ko umukirisitu ava gusenga yahawe inyigisho nziza agataha mu nzu imwe n’amatungo.

Yakomeje ati “Mubakangurire kugira ubwishingizi bwo kwivuza kuko abenshi baza babagana kwa muganga, kujyana abana mu ishuri cyane cyane no kwita ku burere bwabo, kubatoza indangagaciro, kubatoza kumvira ababyeyi n’ababaruta kandi “Kumvira” ni ihame kuri Benebikira.”

“Mubakangurire kwita ku mirire iboneye y’abana babo, bibarinde kugwingira kuko iyo bagwingiye ku mubiri, bagwingira no mu bwonko no muri roho.”

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa, cyayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba.

Yubile y'imyaka 100 ya Benebikira yizihirijwe i Save aho uyu muryango washyize ibikorwa byawo bya mbere
Abasenyeri bakoze umutambagiro muri ibi birori
Perezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa agera i Save ahabereye umuhango wo kwizihiza Yubile y'imyaka 100 y'umuryango wa Benebikira
Ni umuhango witabiriwe n'abihayimana benshi
Abayobozi mu nzego za leta, inzego z'umutekano n'abikorera bitabiriye uyu muhango ukomeye
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Gasana Emmanuel, Minisitiri Prof Shyaka na Mukabalisa bitabiriye uyu muhango
Mukabalisa yashimye uruhare rwa Benebikira mu bikorwa birimo uburezi n'ubuzima

Amafoto: Rwanda Parliament


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza