Umuryango Best Family Rwanda washinzwe n’imfubyi za Jenoside wahaye abatishoboye igishoro cyo kwikorera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Umuryango utegamiye kuri Leta wa Best Family Rwanda watangiye gahunda yo kubakira ubushobozi imiryango isaga 300 n’abana bayikomokamo binyuze mu kubaha ubufasha bw’ibanze bwo kwihangira imirimo irimo ubucuruzi buciriritse.

Best Family Rwanda (BFR) ni umuryango washinzwe mu 2001, watangijwe n’abana batatu b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bafite intego yo gufashanya hagati yabo no kugarurirana icyizere cyo kubaho.

Ibikorwa byawo byagiye byaguka kugeza ubwo watangiye gufasha abantu batandukanye barimo abatishoboye n’abana b’imfubyi.

Best Family Rwanda kuri ubu yatangije gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buciriritse, aho igenera buri muryango ibihumbi 100 Frw kugira ngo itangire ubucuruzi buciriritse.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ku wa 11 Nzeri 2019.

Best Family Rwanda yahaye ababyeyi 10 buri wese igishoro cy’ibihumbi 100 Frw bazifashisha mu gutangira ubucuruzi buciriritse. Aba bariyongera ku bandi baheruka kuyahabwa mu minsi yashize.

Mukamabano Rose uri mu batewe inkunga yagaragaje ko ashimishijwe no gutekerezwaho n’abakiri bato mu rugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati “Best Family Rwanda Imana ijye ibaduhera umugisha. Batumye dutera imbere, twari twaraheranywe n’agahinda ndetse turi mu bwigunge bukomeye. Badufashiziza abana natwe baduha amafaranga yo kwiteza imbere ngo tuve mu bukene.’’

Umuyobozi Mukuru wa Best Family Rwanda, Tuyisenge Emmanuel, yatangaje ko batekereje iki gikorwa mu gufasha umuryango wose kubaho neza.

Yagize ati “Twaricaye dusanga gufasha umwana umwe muri buri muryango bidahagije. Hari aho wasangaga hari imiryango ifite abana benshi barenga nka batanu, bituma duhitamo kwiga uburyo twashyigikira n’ababyeyi babo kugira ngo babashe kwita no ku bandi bagize umuryango muri rusange.’’

Yavuze ko iki gikorwa kizakomeza kugeza igihe kizagera ku miryango yose y’abana barererwa muri Best Family Rwanda.

Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’icyo gutanga ibiryamirwa, koroza amatungo magufi no gutanga amazi meza ku miryango itishoboye y’abana bafashirizwa muri Best Family Rwanda.

Best Family Rwanda yashinzwe n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro aho ifite icyicaro. Ifite n’amashami mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo n’ahandi.

Urubyiruko rwayishinze rwihaye inshingano zo kubakira ubushobozi imiryango itishoboye binyuze mu gutanga ubufasha bukubiye mu nkingi esheshatu zirimo uburezi, imibereho myiza, ubuzima, uburere mboneragihugu, iyobokamana no gukuza impano z’abana barererwa muri Best Family Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Best Family Rwanda, Tuyisenge Emmanuel, aganiriza ababyeyi bateye inkunga
Ababyeyi bafite abana bafashwa n'Umuryango Best Family Rwanda bari bizihiwe
Umwe mu babyeyi ashyikirizwa ibahasha irimo amafaranga y'igishoro cyo kwifashisha mu bucuruzi buciriritse
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Wari umunsi w'akanyamuneza ku babyeyi bahawe igishoro cyo gukora ubucuruzi buciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza