Kwamamaza

Umurundikazi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yatawe muri yombi

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 15:16' na Philbert Hagengimana


Umurundikazi witwa Claudine Umutesi, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yatawe muri yombi nyuma y’umukwabo wakorewe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Bujumbura ahita ashyikirizwa inzego z’Ubutasi.

Uyu mugore w’imyaka 39 ufite abana batatu, yafashwe kuwa Gatanu tariki ya 5 Kanama, ubwo Polisi yazaga gusaka urugo rwe ruri ku Mutakura mu Majyaruguru ya Bujumbura nk’uko SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu z’ifatwa rye, gusa ngo abo mu muryango we batangaje ko abapolisi nta kintu kidasanzwe basanze mu rugo rwe, ko ahubwo bamusabye ibyangombwa yabibereka bagasanga ari n’Umunyarwandakazi, maze bagahita bamufata.

Bahise bajya kumucumbikira muri gereza ya Cibitoke, maze kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama yoherezwa mu nzego zishinzwe ubutasi z’u Burundi ( National Intelligence Service -SNR) mu Mujyi wa Bujumbura.

Muri Gicurasi 2015, Umutesi yari yahungiye mu Rwanda, ariko aza gusubira mu Burundi ngo akomeze gukurikirana imitungo ye.

Claudine Umutesi yatawe muri yombi ahita ashyikirizwa inzego z'ubutasi mu Burundi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved