Kwamamaza

Umuriro uhenze uri mu bidindiza umusaruro w’inganda mu Rwanda

Yanditswe kuya 26-09-2016 saa 08:49' na Niyonsenga Schadrack


Urwego rw’Abikorera rutangaza ko imwe mu mpamvu zituma umusaruro w’inganda utaboneka ku rugero rushimishije ari igiciro cy’umuriro kiri hejuru, mu Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, gitangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo igiciro cy’umuriro kigabanuke.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ihuriro ry’inganda muri Kenya ndetse na Uganda bose bemeje ko iyo umuriro w’amashanyarazi uhenze bituma n’ibyo inganda zikora bigurishwa ku giciro cyo hejuru.

Leta y’u Rwanda yizeye kugabanya igiciro cy’umuriro ku kigereranyo cya 50% kuko hari ingomero nshya ziri kubakwa, ibi bizongera umusaruro w’inganda zikorera mu gihugu.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’ingufu uyobora ishami ryo kongera ingufu (EDCL) , Kamanzi Emmanuel, yavuze ko mu gihe hakirebwa uko hakongerwa umuriro mu rwego rwo kugabanya igiciro cyawo, kuri ubu ngo REG yashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi imashini zisanzwe.

Yagize ati “Twashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi imashini zitanga umuriro, ku bw’ibyo hari ubushake bwo kugabanya igiciro cy’umuriro kikagera ku rwego rworoheye buri wese yaba abawukoresha mu ngo cyangwa mu nganda.”

Umuriro w’amashanyarazi uhenze mu Rwanda uri mu bituma abanyenganda badashobora guhangana ku isoko ryo kohereza umusaruro w’inganda hanze y’igihugu yaba mu bihugu bihuriye muri COMESA ndetse no ku masoko akomeye y’i Burayi na Aziya kuko inganda zikora bike bikigumira mu gihugu.

Leta y’u Rwanda yemeza ko igiciro cy’umuriro kizagabanuka ingomero z’amashanyarazi ziri kubakwa nizimara kuzura.

Urugomero rwa Rusumo biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2019 ruzaba rutanga Megawati 80, ruzatanga umuriro no mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Tanzania n’u Burundi.

Kuri ubu mu nganda zo mu Rwanda zishyura amadolari ya Amerika 0.24 agera ku 193 mu mafaranga y’u Rwanda kuri Kilowati imwe, iki akaba ari cyo giciro kiri hejuru ugereranyije no mu bindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba kuko nka Tanzania zishyura 0.12 $ naho Uganda bakishyura 0.13 kuri kilowati.

U Rwanda rufite gahunda yo kugabanya igiciro cy’umuriro kikagera ku 0.12 $ kuri kilowati.

Uruganda rubyaza Gaz Methane amashanyarazi 'Kivu Watt' rutanga megawati 26

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 28 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved