Umurambo wa Louis Baziga warasiwe muri Mozambique wagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Nzeri 2019 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Umurambo wa Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, wagejejwe mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru.

Biteganyijwe ko Baziga azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo kuri uyu wa Mbere.

Baziga yishwe arashwe tariki 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike.

Ahagana saa sita n’iminota 45 z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, nibwo indege yari itwaye umurambo wa Baziga yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe.

Umwe mu nshuti z’umuryango bagiye kwakira umurambo, yatangarije IGIHE ko wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Gushyingura Louis Baziga bizaba kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019 mu irimbi rya Rusororo saa munani.

Mbere yo gushyingura, saa yine za mu gitondo hazaba amasengesho yo kumusabira mu rusengero rwa Eglise Vivante i Kabuga.

Ikiriyo kiri kubera ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Kugeza ubu abantu batandatu ni bo bashyizwe mu majwi nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo n’ubundi wari waragezwe amajanja inshuro nyinshi ariko akarusimbuka.

Umwe mu bashyirwa mu majwi ni Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kwica Baziga afatanyije n’abandi barimo Revocat Karemangingo wahoze ari umusirikare mu ngabo za Habyarimana usigaye akorera ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Urutonde rw’abakekwaho uru rupfu rurimo kandi Ndagijimana Benjamin uzwi nka Ndagije, bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akaba ari murumuna wa Safari Stanley wabaye umusenateri ubu akaba ari mu buhungiro. Uyu Ndagijimana nawe akora ubucuruzi.

Kugeza ubu Polisi ya Mozambique yatangaje ko yatangiye iperereza kuri uru rupfu.

Baziga yishwe arashwe tariki 26 Kanama 2019 muri Mozambique
Bamwe mu bagiye kwakira umurambo wa Baziga ku kibuga cy'indege i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza