Umurambo w’Umunyarwanda wapfiriye muri Uganda mu buryo bw’amayobera wagaruwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’Umunyarwanda wapfiriye i Kisoro muri Uganda kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize byarangiye ugaruwe mu Rwanda nubwo Polisi yo muri iki gihugu igifunze umugore we ku mpamvu zidasobanutse.

Faustin Niyonzima Umunyarwanda wari mu kigero cy’imyaka 30, yabonywe yishwe by’ubugome mu masaha ya kare yo ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga mu gace ka Mugwata hafi y’Umujyi wa Kisoro. Abo mu muryango we bahamya ko yishwe kuko ari Umunyarwanda.

Uganda yabaye ahantu habi ku Banyarwanda bajyayo cyangwa ababayo. Ni ukuva ubwo ubutegetsi bwa Museveni bwiyemezaga inzira y’ubushotoranyi ku Rwanda ndetse no ku witwa wese umunyarwanda.

Nkuko byagiye bivugwa kandi bikanemezwa inshuro nyinshi, Museveni ashyigikiye imitwe irajwe ishinga no guhungabanya u Rwanda, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa. Ni uyu mugambi mubisha watumye umuryango wa Niyonzima wemeza ko yishwe.

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) n’Urwego rushinzwe Umutekano mu gihugu (ISO) zifite imikoranire ya hafi n’abakorera RNC mu gushaka abayoboke muri Uganda hose cyane cyane mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba by’iki gihugu. Uburyo bakoresha ni ukujya mu bice byiganjemo abavuga Ikinyarwanda benshi, bagakomanga ku nzugi bakinjira.

Bashaka abajya muri RNC mu buryo bubiri; abarwanyi bajyanwa mu nkambi z’imyitozo muri RDC cyangwa gushaka abatanga inkunga z’amafaranga cyangwa ibikoresho.

Abanyarwanda benshi bakomangira ku nzugi ntibaba bashaka kuyoboka mu bikorwa bibi bya RNC. Mu gihe babwiye abo muri CMI na RNC bashinzwe gushaka abayoboke ko badashaka kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, babatera ubwoba, bakababwira beruye ko bakwitega ibintu bibi bizababaho.

Ibintu bibi byakomeje gukorerwa Abanyarwanda mu myaka ya vuba ku butegetsi bwa Museveni muri Uganda.

Umubare munini w’Abanyarwanda bagiye baburirwa irengero, bagashimutwa, abandi bagashyirwa ahantu hatazwi, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo. Inzirakarengane nyinshi zarishwe. Ubuyobozi bwa Uganda ntibwitaye ku gukemura ikibazo cy’ubwo bwicanyi ndengakamere kuko buzi neza ko bubiri inyuma.

Ku bya Niyonzima, urupfu rwe rusa n’imigambi ihurijwe hamwe igamije kubiba ubwoba ko buri wese CMI izashaka kujyana muri RNC akabyanga, bizarangira agizweho ingaruka n’ibiteye ubwoba. Umurambo we warangijwe kugera hafi yo kuba utamumenya. Abamwishe bamunogoyemo amaso, bamukorera n’ibindi biteye ubwoba. Kugarura umurambo wa Niyonzima byanyujijwe mu nzira zidasobanutse ndetse nta muyobozi wa Uganda wawuherekeje.

Icyiyongereyeho, byagaragaye neza ko abo mu muryango wa Niyonzima bagaruye umurambo we babanje guha ruswa abayobozi mu rwego rw’abinjira n;abasohoka muri Uganda kugira ngo babemerere ko bawambutsa ukazanwa mu Rwanda.

Inshuti ya hafi y’umuryango ivuga ko Polisi ya Uganda kandi yafashe icyemezo cyo guta muri yombi no gufunga umupfakazi wa Niyonzima ivuga ko akekwaho kwica umugabo we.

Undi wahisemo kudatangazwa amazina, avuga ko iyo witegereje umurambo wa Niyonzima, bamunogoyemo amaso, ndetse bawushinyaguriye, bitakumvikana ukuntu ari umugore waba wabikoze. Ntabwo byakorwa n’umuntu umwe Ni igikorwa cyahuriweho n’abantu benshi none umugore arimo kuryo icyaha atakoze.

Mu kiganiro na Virunga Post yagize ati “Barimo gukoresha umugore wa nyakwigendera kugira ngo bahishe abicanyi nyakuri aribo bo muri CMI n’inshuti zabo zo muri RNC bakomeje gutera ubwoba abantu no kubica”.

Uyu muntu kandi yakomeje ahishura ko ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda basabye kuvugisha umugore wa Niyonzima kuri telefone kugira ngo bamubaze agace nyirizina bari batuyemo mu Rwanda ndetsen’igishobora kuba cyishe umugabo we. Telefone yahise ikurwaho na polisi ya Uganda.

Akomeza avuga ko iyi ari imikorere imenyerewe ku bayobozi ba Uganda. Ni iki bahishaga?

Kuba umunyarwanda muri Uganda byabaye ikintu kibi, aho ubuyobozi bw’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka kuwa 1 Werurwe bwaburiye abaturage kutajya muri iki gihugu cy’igituranyi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Richard Sezibera yavuze ko umutekano n’ituze by’Abanyarwanda muri Uganda bitizewe.

Minisitiri yagarutse ku magana y’Abanyarwanda bashimuswe bakuwe mu modoka z’abagenzi, aho batuye, aho bakorera bakajyanwa gufungwa. Yavuze kandi ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko bya Leta ya Uganda, agira inama abanyarwanda yo kuguma mu gihugu aho kwambuka umupaka bagahura n’ibibazo.

Impfu z’abantu nka Niyonzima, ni gihamya ya buri munsi ko umuburo wa Minisitiri Sezibera wari ugamije ibyiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza