Umunyeshuri wo muri Cameroun wigaga mu Rwanda yapfuye arohamye muri Piscine

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Kanama 2019 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umusore wigaga muri Kaminuza mu Rwanda ukomoka muri Cameroun yarohamye mu bwogero bwa hotel yari acumbitsemo mu Mujyi wa Kigali ahita apfa.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2019, ahagana saa sita n’iminota icumi mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubwogero bw’iyi hotel butari bwuzuye neza ariko ko kaminuza yakodesherezaga abanyeshuri bakahacumbika.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE ko iperereza rikiri gukorwa kugira ngo hamenyekane imvano y’urupfu rw’uyu musore.

Ati “Nta muntu uzi uko byagenze mu mazi, yagiye koga ari kumwe na mugenzi we w’umunyarwanda, bamuvanamo yapfuye.”

CIP Umutesi yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abantu bafite piscine kujya bashyira hafi abazigenzura, ku buryo batizera ko abantu bagiyemo bazi koga kuko hari ushobora kugiriramo ikibazo akabura umutabara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza