Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka 6, avuga ko afunzwe ari umwere

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Mata 2021 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Rwiyemezamirimo Nkubiri Alfred na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranywe muri dosiye imwe y’icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2021.

Ubushinjacyaha burega Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho busobanura ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 20 Mata 2021, Inteko Iburanisha yatangiye iha uruhande rw’abunganira Nkubiri n’Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura bwa nyuma ingingo zabo kuko nta wundi mwanya uzaboneka.

Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi bitarabaye kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

Yavuze ko nk’uko yabyanditse muri dosiye yashyizwe mu ikoranabuhanga, yasabye ko izo ‘vouchers’ zahuzwa na lisite z’abahawe ifumbire n’abatarayihawe cyane ko uwahabwaga ifumbire wese yabaga yabanje kwerekana iyo voucher.

Nkubiri yabwiye Urukiko ko afite ibaruwa yamuhanaguragaho umwenda yandikiwe na MINAGRI. Iyo mbonerahamwe iravuga uko byatangiye uko ENAS yahaye abahinzi ifumbire kandi ENAS igaha ifumbire umuhinzi ufite voucher (mu masezerano yasinywaga hagati ya ENAS na Minagri).

Yakomeje asaba Urukiko kuba rwazagendera kuri voucher za nyuma rukanabihuza n’ibaruwa ya Minagri iriho kasha mu gufata icyemezo.

Inteko Iburanisha kandi yahaye umwanya Me Gahongayire Miriam, wari uhagarariye Minagri muri uru rubanza abanza gusobanura ko Nkubiri yakoze amaliste ya balinga adahuye n’abahinzi.

Me Gahongayire yavuze ko izo vouchers Nkubiri avuga mu ibaruwa ye yayibonye ndetse niba zikenewe yabwira Minagri ikazitegura ariko asaba Nkubiri kugaragariza Urukiko icyo izo vouchers zizafasha mu rubanza.

Nkubiri yahise ahabwa umwanya avuga ko izo vouchers zizafasha mu rubanza kuko mu gutanga ifumbire arizo zagenderwagaho nkuko biri mu masezerano kandi ngo nta muhinzi wahawe ifumbire adahawe voucher kandi n’wagabanyirizwaga hagendewe kuri voucher ari nacyo cyahereweho basonerwa 1.799.702.250Frw.

Me Emmanuel Turatsinze wunganira Nkubiri nawe yavuze ko izo vouchers zihuye n’amalisiti ku buryo intoned ziriho abaturage bahabwa ifumbire bose ari ababaga bafite izo vouchers. Yakomeje asobanura ko umuturage wazaga guhabwa ifumbire yabaga afite agapapuro kariho code akakerekana agasinya kuri liste ko ahawe n’ifumbire bakagasikana.

Me Turatsinze yavuze ko aho bihuriye n’urubanza ari uko Minagri ivuga ko Enas yatanze ifumbire kubadafite voucher kandi Enas yohererezaga Minagri urutonde rw’abahawe ifumbire na voucher bazanye.

Me Rutagengwa nawe wunganira Nkubiri yavuze ko impamvu umukiliya wabo asaba Vouchers ari uko we ku ikubitiro atari azi abagenerwabikorwa b’fumbire byari mu nshingano za Minagri ari nabyo bihura na vouchers kuko Minagri n’inzego z’ibanze arizo zateguraga liste zigendeye ku mubare wa vouchers za Minagri n’ingano y’ifumbire zapakiwe mu modoka.

Me Gahongagayire uhagarariye Minagri yongeye guhabwa umwanya asobanura ko ifumbire yateje ikibazo muri uru rubanza ari iyatanzwe mu gihembwe cy’ihinga cya A mu 2009 kugeza mu gihembwe cy’ihinga cya B mu 2013.

Yavuze ko hari aho Enas yatangaga ifumbire igihe cyo kwishyura leta ikishyura Enas. igihembwe cy’ihinga vouchers zitatanzwemo hari amaliste yakozwe kuko iyo ifumbire yabaga iri butangwe inzego z’ibanze zakoraga amaliste y’abazahabwa ifumbire bagahabwa na vouchers ari nazo zagereranywa n’itike yo kubona ifumbire.

Me Gahongayire yavuze kandi ko Nkubiri zakozwe buhimbano zaba zaranakozwe igihe izo vouchers zitatangwaga, ku buryo kubwa Minagri ngo izo Vouchers ntacyo zafasha mu rubanza.

Me Gahongayire yavuze kandi koi zo liste zakorwaga n’inzego z’ibanze ku baturage bagombaga guhabwa ifumbire ndetse ngo amasezerano yo ari hagati ya Enas/Nkubiri na Minagri. Avuga ko Enas yakoraga Liste y’abahawe ifumbire.

Nkubiri yongeye guhabwa umwanya avuga ko vouchers bazizanirwaga na Minagri binyuze mu baturage ndetse bakazisubiza Minagri. Yatanze urugero rw’igihembwe cy’ihinga cya A mu 2012, aho bamuhaye ifumbire ya 2.647.850 Frw, itarahawe abaturage ni 79.482289 naho iyo basubije Minagri ifite agaciro ka 1.663.061.250 bakaba barishyuye 338.391.250 Frw.

Muri uru rubanza kandi Minagri yatanze ikirego cy’indishyi kuko yagize igihombo gikomeye aho yagirenye amasezerano na ba Rwiyemezamirimo banyuranye barimo na ENAS/Nkubiri mu masezerano ahera muri 2008 kugera 2013 B.

Me Gahongayire uhagarariye Minagri yavuze ko Nkubiri yatumizaga ifumbire hanze y’igihugu kandi hari hateganijwe ko Nkubiri amaze kugeza ifumbire mu baturage yagombaga gukora amaliste agaragaza ifumbire abaturage bahawe, amafaranga yishyuwe n’amafaranga y’umwenda usigayemo.

Ngo siko byagenze kuko Nkubiri siyo maliste yashyikirijwe Minagri kuko Minagri yaje gusanga harimo amaliste ya Balinga igasanga harimo abarimo umwenda w’ifumbire kandi mu by’ukuri nta fumbire bahawe.

Me Gahongayire avuga ko hari 2.058.302.705 Frw y’igihombo, asaba ko Urukiko rwategeka ko Nkubiri ayaha Minagri cyokora hakavamo 55.000.000 Frw Nkubiri yishyuye ubwo yabazwaga muri RIB. Yakomeje avuga ko Minagri yahabwa indishyi za 1.000.000 Frw zirimo igihembo cy’avoka n’ikurikiranarubanza.

Inteko Iburanisha yaje guha umwanya Ubushinjacyaha ngo busubize ibyabajijwe n’uruhande rwa Nkuburi, ababuhagarariye bavuga ko ibyinshi byasobanuwe ahubwo basaba Urukiko kwemeza ibyaha Nkubiri ashinjwa rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.

Ku rundi ruhande ariko Nkubiri n’abamwunganira babwiye Urukiko ko kuva urubanza rwatangira bagiye basaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso by’uko ibi byaha byo guhimba inyandiko no kuzikoresha byakozwe ntibwabigaragaza ari nayo mpamvu ibi byaha bashinja umukiliya wabo nta shingiro bifite bakaba basaba ko yagirwa umwere

Nkubiri nawe yavuze ko icyaha cy’inyandiko mpimbano atigeze agikora kandi ko ari inzirakarengane ndetse amaze umwaka wose afunzwe ari umwere.

Urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi maze rukazatangaza umwanzuro kuri uru rubanza ukaba uzasomwa ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri gufungwa imyaka itandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .