Kwamamaza

Umunyemari Mugambira yatawe muri yombi azira gushishikariza abantu gukora uburaya

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 11:05' na IGIHE


Umunyemari Aphrodis Mugambira ufite hoteli yitwa Golf Eden Rock i Karongi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gushishikariza abantu gukora uburaya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Théobald Kanamugire, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Mugambira agira ati “Yego nibyo. Yatawe muri yombi ejo azira gushishikariza no kuyobya abantu abajyana mu buraya. Turacyakora iperereza.”

Mu mpera za Kamena nibwo hasakaye inkuru y’abakozi b’abakobwa bo muri Hotel Golf Eden Rock iherereye i Karongi, bashinja umukoresha wabo Aphrodis Mugambira kubategeka gusambana n’abakiliya ba hoteli, babyanga bamwe bikabaviramo kwirukanwa mu kazi nta nteguza nta n’imperekeza.

Ubuhamya bw’abo bakobwa bane bari hagati y’imyaka 21 na 28, bwahurizaga ku kuba shebuja yarabasabye guherekeza abakiliya mu byumba ngo babaraze bakanga nyuma bikabaviramo kwirukanwa.

Kuri iki, CIP Kanamugire, yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ibigize icyaha ashinjwa bikazamenyekana mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana na Akayezu wakoreye Hoteli Golf Eden Rock imyaka ibiri akahava muri Gicurasi uyu mwaka, yahakanye yivuye inyuma aya makuru yavugwaga ku uwari umukoresha we yakanguriraga abakozi uburaya, ahubwo yemeza ko ababivuga ari abashaka gusebya Hoteli.

Yagize ati “Ntabyo numvise mu gihe nari mpari, nta n’umukiriya nigeze mbyumvana, icyo numvise ni ababaga bavuga iby’amasezerano y’akazi kandi nabyo bajyaga muri serivisi zibishinzwe zikabikemura vuba.”

Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000), kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru bifitanye isano: “Igihe namaze muri Hotel Golf nta mukobwa watatse gutegekwa gusambana n’abakiliya”

Hotel Golf Eden Rock iherereye i Karongi ni iya Mugambira

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved