Umunyarwandakazi yapfumbatijwe umushandiko w’amafaranga na Runtown mu gitaramo (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Runtown [Douglas Jack Agu] uri mu bafite umuziki ukunzwe muri Nigeria, yakoze igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali, apfumbatisha amadolari Umunyarwandakazi wahize abo yahanganishije mu kubyina.

Iki gitaramo cyiswe Runtown Experience Kigali cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Nzeri 2017, muri Parking ya Stade Amahoro i Remera. Ni ijoro ryari ritegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda cyane ko hari hashize igihe kirekire abariteguye bashyira umuhate mu kumenyekanisha urugendo rw’uyu muhanzi, byakozwe mu buryo butamenyerewe.

Mbere y’uko uyu muhanzi akora iki gitaramo byari byakomeje kugarukwaho na bamwe ko azatanga amadolari $1000 mu gitaramo ku mukobwa urusha abandi kubyina mu buryo buhuye n’ibyo aririmba mu ndirimbo ye yitwa ’Bend Down Pause’ ikundwa cyane ahacurangwa umuziki wa Dancehall.

Ibi Runtown yabibajijijweho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017. Uyu muhanzi yirinze kugira icyo abivugaho ariko avuga ko byose bizaterwa n’icyo abategura igitaramo banzura.

Umunsi w’igitaramo warangiye uyu muhanzi akoze ibisa n’ibyari byakomeje kuvugwa kuko ubwo yari ageze ku ndirimbo ’Bend Down Pause’ yahise atumiza abakobwa batanu mu bari begereye urubyiniro bifuza kumufasha kuyibyina.

Abanyarwandakazi bahamagawe ku rubyiniro n’uyu muhanzi bakoze iyo bwabaga bararushanwa. Runtown yashyiragamo akaruhuko akabaza abafana urusha undi, kugeza asigaranye babiri batumaga abafana biyamira kurusha uko byagendaga ku bandi.

Mu banyarwandakazi babiri bari ku rubyiniro, Runtown yabajije abafana uwarushije undi kubyina, amajwi menshi yumvikanisha gushyigikira umwari w’inzobe yitamuye wabyinaga amanura ikibuno ndetse yerekana umugongo mu buryo bwarangaje abari bakurikiye igitaramo.

Uyu muhanzi yamwongoreye amukura ku rubyiniro, mu kumuherekeza ahita amupfumbatiza inoti nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda zirimo iz’ibihumbi bitanu, iza bibiri n’andi. Undi yamanutse ku rubyiniro yihungiza icyunzwe yari amaze guterwa n’ubushyuhe mu kubyina.

Iki gitaramo cyanagaragayemo umwana ukiri muto wafashije Runtown akagaragaza ubuhanga budasanzwe mu kubyina no kugororoka. Imbyino z’abakobwa babyiniye abahanzi muri iki gitaramo n’imyambarire yabaranze ni kimwe mu byavuzweho mu buryo butandukanye.

Runtown [Douglas Jack Agu] wataramiye i Kigali ni umwe mu bahanzi bubashywe iwabo muri Nigeria, amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe mu njyana z’uruvangitirane nka Hip Hop, Afrobeat, R&B, Reggae n’izindi.

Uyu muhanzi mu byo yibanzeho aririmbira i Kigali yagarutse cyane ku bwiza bw’umujyi nk’impamvu yawuririmbyeho mu ndirimbo ye yise Lagos to Kampala. Yakomeje kugenda agaragaza ko yishimiye abanyarwandakazi mu buhamya bw’uko yakiriwe kuva ku kibuga cy’indege kugeza mu gitaramo yakoze.

Aba bakobwa bahataniye amafaranga mu kubyina 'Bend Down Pause' ya Runtown
Igitaramo cya Runtown cyanyuze bamwe nubwo kititabiriwe cyane ukurikije uko cyamamajwe
Iki gitaramo cyanagaragayemo umwana muto ufite impano idasanzwe mu kubyina
Igitaramo cya Runtown na Sheebah cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Igitaramo cya Runtown na Sheebah cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Abanyarwandakazi bahataniye amafaranga yatanzwe na Runtown ku mukobwa uzi gutigisa umubyimba
Umukobwa wahawe amafaranga na Runtown kubera kubyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza