Umunyarwanda watoterejwe muri Uganda yavuze ko hariyo gahunda yo kurwanya u Rwanda

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 22 Kamena 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Gakwerere Moses utuye mu Murenge wa Kanyinya Akarere Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, wari amaze amezi atatu ahohoterwa muri gereza za Uganda, yavuze ko hariyo ibimenyetso by’abashaka kurwanya u Rwanda.

Gakwerere yavuze ko kimwe muri gihamya ubwe yiboneye muri gereza aho yari afungiye, ari uko usanga abafata abanyarwanda ubu barimo kwibanda mu bana b’abasore kandi bakiri bato, guhera ku myaka 15 kugera kuri 20.

Yabigarutsweho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yageraga mu Rwanda arekuwe n’inzego za Uganda.

Gakwerere ugaragara ko yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo kuko umubiri we ugaragaraho indwara y’ubuheri kubera gufungirwa ahantu habi, yavuze ko yagiye muri Uganda muri Mutarama uyu mwaka agiye mu gace ka Guru mu Majyaruguru ya Uganda.

Gakwerere ngo yari asanzwe ajya muri aka gace gushakayo imibereho cyane ko asanzwe ajyayo kuragirira abantu no kugemura amata agahabwa amafaranga.

Tariki 13 Werurwe nibwo yashatse kugaruka mu Rwanda gusura umuryango we ariko urugendo ntirwamuhira.

Yagize ati “Tariki 13 Werurwe ubwo nari ngarutse mu rugo nk’uko byari bisanzwe, twari mu modoka tugeze ahitwa Luwero, imodoka twarimo irapfa tuvamo nk’abantu bategereje ko ikorwa ariko tujya gushaka icyo kunywa kuko twari twakoze urugendo rurerure. Ninjiye muri restaurant nsangamo abantu nyuma baza kumva mvuga ikinyarwanda kuko umudamu wanjye yarimo ampamagara.”

“Twaravuganye dusoje ba bantu baranyegera bambaza aho mvuye n’aho njya, numvise ko ari abanyarwanda numva nta kibazo, dusohotse nibwo bambwiye bati imodoka yanyu ko yapfuye waje tukakugeza i Kampala kuri bisi za Trinity, aho uri butegere uza Rwanda, nahise mbyumva vuba ninjira mu modoka ariko nongeye kumenya ubwenge ngeze mu kigo cya gisirikare cyitwa Kireka.”

Yavuze ko ageze muri iki kigo batangiye kumubaza igihe yatorokeye igisirikare. Ati “Mu by’ukuri nitwa njye sindakora igisirikare, mbibabwiye mbona ntibabyumva nibwo bankuyemo inkweto n’igikapu nari mfite mbisiga aho banshyira mu modoka banjyana mu kigo cya gisirikare cya Makindye.”

Yavuze ko muri iki kigo yahasanze abanyarwanda barenga 40 bahafungiye kandi bahohoterwa mu buryo bukomeye kuko yumvaga barara barira.

Igihamya cy’uko ubutegetsi bwa Uganda burimo gukorana n’abarwanya u Rwanda

Gakwerere yavuze ko muri iki gihugu hariyo abanyarwanda barimo gushaka abajya mu mutwe urwanya u Rwanda, kuko ubu barimo kwibanda mu gufata abanyarwanda bakiri bato.

Yagize ati “Muri iki gihugu hari abantu barwanya u Rwanda kuko iyo ubona umuntu akubaza iby’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ngo bigereranye n’iza Uganda kandi ukabibazwa n’abanyarwanda ubona ko harimo ikibazo. Ikindi kibigaragaza ni uko usanga bafata abana b’abasore gusa batarengeje imyaka 20 bakababaza ngo mwagiye mu gisirikare, ushobora kwibaza igihe uwo mwana yakigiriyemo.”

Yakomeje agira ati “Nanjye ubwanjye barambwiraga ngo mbakurikire aho bari ariko nashaka kubabaza aho ariho ukabona ntibashaka kuhavuga, biragaragara ko bafite gahunda kuko ubona ko barimo kwibanda mu gufata abasore bakiri bato.”

Nubwo bimeze gutya, Gakwerere yavuze ko ibyo bakora byose ubona ko harimo no gutinya u Rwanda kuko ibyo baba bakubwira ubona nta cyizere ubwabo bifitiye.

Ati “Ntabwo waba ufite gahunda yo kurwanya leta nk’u Rwanda ngo wirirwe waka abo wafashe udufaranga twabo ngo nurangiza uvuge ko ushaka kurwanya leta nk’u Rwanda.”

Tariki 18 uku kwezi umwe mu banyakole ufite ipeti rya Captain yamurekuye amugarura kuri gereza ya Keleka ahasigaye ibintu bye, gusa ngo ikibabaje ni uko amashilingi ibihumbi 712 yari afitemo yasanze barayajyanye bamusigira gusa ibihumbi 12, ibintu avuga ko bisebeje ku butegetsi nka Uganda.

Nyuma ngo baramuzanye bamusiga muri gare ya Kampala, aba ariho abonera ubufasha bw’abamugejeje kuri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, ari nayo yamufashije kugera mu Rwanda.

Yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda, kumvira inama leta ibaha zo kutajyayo kuko ubwe afite ubuhamya bukomeye.

Gakwerere yavuze ko muri Uganda hari umugambi wo kurwanya u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza