Umunyamideli wabyaranye na Diamond yamujyanye mu nkiko amushinja kudatanga indezo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Hamisa Mobetto, umunyamideli ukomeye muri Tanzania wabyaranye na Diamond Platnumz, yamujyanye mu rukiko amushinja kudatanga indezo nubwo uyu muhanzi mu minsi ishize yari yigambye ko amuha amafaranga menshi ndetse akaba yaramuguriye n’imodoka.

Mu minsi ishize ni bwo Naseeb Abdul Juma wamamaye mu muziki nka Diamond yemeye ko yabyaranye n’uyu munyamideli yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yise ’Salome’, avuga ko bari barasezeranye kubikirana ibanga ntihagire uhingutsa iby’uburyo baryamanye.

Uyu muhanzi wari umaze igihe atera utwatsi amakuru yose amushyira mu majwi kubyarana na Hamisa, yemeje mu buryo budasubirwaho ko ari we se w’umwana wiswe amazina ye bwite. Yongeyeho ko nubwo yari yarabigize ibanga yakoraga ibishoboka byose mu kwita ku mwana na nyina.

Ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania cyahishuye amakuru y’uko Diamond yasabwe kwitaba ubutabera nyuma yo kwandikirwa n’abanyamategeko ba Hamisa bamusaba gutanga indezo bitarenze iminsi irindwi ariko ntabikore cyangwa ngo abasubize. Bivugwa ko uyu muhanzi atigeze atanga amafaranga na make ku wo babyaranye mu mezi abiri ashize.

Diamond watangiye kugaragaza ibimenyetso byo gutandukana burundu na Zari babanaga nk’umugore n’umugabo, yasabwe kuzitaba urukiko ku wa 30 Ukwakira 2017.

Abanyamategeko bahagarariye Hamisa Mobetto, ari bo; Abdhulla Zulu na Walter Goodluck mu kirego batanze basabye Diamond gusaba imbabazi mu buryo bweruye ku magambo bise ibinyoma yatangaje kuri radiyo avuga ko atanga ubufasha ku wo babyaranye.

Hamisa Mobetto ngo yifuza ko uyu muhanzi yita ku mwana babyaranye mu buryo bumwe n’uko yita ku bo yabyaranye na Zari.

Ikirego cyo kudatanga indezo kuri Diamond cyatunguranye bitewe n’uburyo mu kiganiro yagiranye na Clouds FM ku wa 19 Nzeri 2017, ubwo yemeraga ko yabyaranye na Hamisa Mobeto, yavuze ko ngo nubwo yari yarihakanye umwana ariko yageneraga amafaranga nyina buri munsi ndetse ngo yanamuguriye imodoka ihenze yo kugendamo.

Icyo gihe yagize ati "Ibi ni ibintu bibaho mu buzima gusa icy’ingenzi cyane ni uburyo ubyitwaramo nk’umugabo. Nta mpamvu yo gushoza intambara aho itari. Nyuma muri ubu buzima, abana bazakurana kandi bazishima nk’umuryango." Yongeyeho ati "Nakoze buri kimwe umugabo agomba gukora, harimo kumuha amafaranga y’indezo ndetse namuguriye imodoka ya Rav 4."

Diamond bivugwa ko yamaze gutandukana na Zari yaciye inyuma nubwo bitaremezwa mu buryo bweruye na ba nyirubwite. Bombi mu minsi ishize basibye amafoto yose bahuriragamo ku mbuga nkoranyambaga ndetse umugore atwara abana babiri babyaranye.

Umwana wa mbere Zari yabyaranye na Diamond yavutse ku wa 6 Kanama 2015, amwita Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote]. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote. Aba bana kuri Zari biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Diamond bikekwa ko yatandukanye na Zari yaba yatangiye kureshya undi munyamideli witwa Tahiya J. George uri mu bakomeye muri Tanzania ndetse ngo uyu muhanzi amaze iminsi yandika imitoma ku rubuga uyu mukobwa akoresha kuri Instagram. Baramutse bakundanye yaba yiyongereye ku rutonde rurerure rw’abagiranye umubano wihariye n’uyu muhanzi barimo Zari, Dillish Mathews, Wema Sepetu na Hamisa Mobetto.

Diamond ngo amaze iminsi indezo akaryumaho
Uyu muhanzi ni umwe mu bakomeye muri Afurika
Zari nta kindi asigaye avuga kitari ubucuruzi
Zari yamaze gutwara abana yabyaranye na Diamond
Hamisa intandaro y'uburakari n'umunabi mu rugo rwa Diamond na Zari bari bamaze kubyarana kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza