Umunyamerikakazi Ellen DeGeneres ategerejwe mu Rwanda gutangiza ibikorwa byo kwita ku ngagi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Werurwe 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 1

Umunyamerikakazi Ellen DeGeneres umenyerewe mu kiganiro gisetsa gitambuka kuri televiziyo kizwi nka ‘The Ellen DeGeneres Show’, ategerejwe mu Rwanda muri Kamena mu gutangiza umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund bimaze imyaka 50 byo kwita ku ngagi.

Uwo mushinga wo kubaka iki kigo kizitwa ‘‘Ellen DeGeneres Campus’ cya Dian Fossey Gorilla Fund, ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Mu kiganiro yashyize ahagaragara ku wa Gatanu, DeGeneres yari yatumiye Sigourney Weaver, umugore wakinnye filimi yise "Gorillas in the Mist," igaragaza ibikorwa bya Dian Fossey wiswe Nyiramacibiri, witaye bikomeye ku ngagi mu Rwanda.

DeGeneres yavuze ko yakunze cyane inyamaswa kuva akiri umukobwa muto, ndetse yanagize amahirwe yo kumenya Diana Fossey ubwo yatangiraga gusoma National Geographic.

Sigourney nawe yavuze ko yakunze cyane Dian Fossey kuko ari akazi gakomeye kujya kubana n’inyamaswa uzikoraho ubushakashatsi umunsi ku wundi.

Yakomeje agira ati “Ni intwari ikomeye, intwari ikomeye kuri njye. Niyo mpamvu navuze ngo ngomba kumukinaho iyi filimi.”

DeGeneres yanamubajije uburyo yumvise bimeze ubwo yageraga ku ngagi bwa mbere, nawe amuvira imuzi uko yari yabwiwe ko agomba kugenda yicishije bugufi, uburyo uvuga nkazo iyo uziramutsa wiyoroheje, ku buryo gusura ingagi ari cyo kintu yanyuzemo cyamushimishije kurusha ibindi.

DeGeneres yahise agira ati “Si njye uzabona bigera. Tuzagenda muri Kamena dusure ahantu tuzubaka ikigo ubundi tujye kureba ingagi. Ndumva mfite agashyari kuko ntazakora nk’ibyo wakoze byose, ariko kuzireba bizanshimisha cyane.”

Sigourney yanavuze uburyo ingagi y’ingabo yamukanze akaryama hasi ubwoba bukamutaha, ariko muri yumva ko Diana Fossey yari ari guharanira kwerekana ibikorwa bye, ari kumureba aho ari.

Yashimiye DeGeneres kuri iyi mpano igiye guhabwa Afurika, u Rwanda n’ingagi by’umwihariko, kuko izahindura byinshi mu bikorwa byo kuzibungabunga.

U Rwanda rwahaye ikaze impano yahawe DeGeneres kuko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yahise yandika kuri Twitter ati “ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere gihaye ikaze iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Tuzashyigikira Ikigega cyo kubungabunga ibinyabuzima cya Ellen DeGeneres kugira ngo kigere ku ntego zacyo mu Rwanda. Ikaze!”

Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.

Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.

Ubu afite ibikorwa byinshi byagiye bimwitirirwa birimo ikigo cy’ubushakahatsi na hoteli zigezweho, kubera umuhate yagaragaje mu kwita ku ngagi.

Ellen DeGeneres ubwo yari mu kiganiro na Sigourney Weaver
Igishushanyo mbonera cy'izi nyubako zizubakwa na Ellen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza