00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamategeko Bukuru Ntwali yasimbutse mu igorofa arapfa, RIB yatangiye iperereza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 Kamena 2021 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y’umugabo wiyahuye ahanutse mu igorofa, bikaba byamenyekanye ko ari umunyamategeko Bukuru Ntwali usanzwe atuye mu Murenge wa Kimisagara.

Me Bukuru Ntwali yiyahuriye ku nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro riherereye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

Ubwo abashinzwe iperereza bahageraga bagerageje kumenya imyirondoro ye ariko basanga nta cyangombwa na kimwe yari yitwaje bituma bava aho byabereye ntawe uramenya umwirondoro w’uwiyahuye.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uwiyahuye ari Me Bukuru Ntwali wari utuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

Yagize ati "Umugabo witwa Bukuru Ntwali niwe wasanzwe Nyabugogo gusa iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe."

Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibihuha mu bihe nk’ibi ndetse bakarekera iperereza akazi karyo kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu ry’uru mugabo.

Ati "Abaturage turabasaba kwirinda, abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.”

Yakomeje avuga ko RIB yihanganishije umuryango wa Bukuru Ntwali kubw’iyo nkuru y’akababaro.

Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

Me Bukuru Ntwari yakundaga kuvuganira cyane abaturage b'Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Congo
Me Bukuru yamanutse mu igorofa ya kane mu nyubako iherereye Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .