00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho guhohotera bishingiye ku gitsina umugore we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wa kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Karere bikorera mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza ku nkeke no guhohotera bishingiye ku gitsina uwo bashyingiranywe.

Uwo munyamakuru atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi. Akorera kimwe mu bitangazamakuru byandika bikorera mu Rwanda, ndetse yakoreye na Radio zitandukanye mu myaka yashize.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umugore we yamureze, nyuma yo kumara igihe kinini ahohoterwa kugeza n’aho umugabo yamuteraga ubwoba ko azamwica.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uwo munyamakuru yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2021.

Ati “Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi.”

Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe; gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gusesagura umutungo w’urugo no guhohotera bishingiye ku gitsina uwo bashyingiranywe.

Icyaha cya nyuma muri bine akurikiranyweho nicyo gihanishwa igihano kinini kuko kiva ku myaka itatu kugera kuri itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .