Umunyamakuru yanenzwe ku mvugo yafashwe nk’iyumvikanisha ko itangazamakuru mu Rwanda ryibasiwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Ntwali John Williams akomeje kunengwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye, kubera imvugo yakoresheje ko mu minsi icumi gusa abanyamakuru batatu b’abanyarwanda bahuye n’ibibazo, barimo umwe waguye muri Kenya yavuze ko byabaye amayobera, mu gihe bizwi ko yishwe n’uburwayi.

Ntwali amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo asa n’abo itangazamakuru mu Rwanda ryugarijwe, ko abanyamakuru bahohoterwa nta kirengera, imvugo yamaganwe cyane n’abantu bamukurikira.

Kuri uyu wa Kane yanditse kuri Twitter ko “mu minsi icumi gusa, umunyamakuru w’umunyarwanda yaguye muri Kenya mu buryo “bw’amayobera”, uwa kabiri yaburiwe irengero mu majyaruguru y’u Rwanda, uwa gatatu yatezwe n’abantu muri Kigali, arakubitwa ndetse yamburwa ibikoresho.”

Muri iyo tweet abimenyesha (tag) Umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters sans frontiers), Komisiyo iharanira kurengera abanyamakuru (Committee to Protect Journalists, CPJ) n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch.

Iyo ni imiryango ikunze gukora raporo usanga zishyira u Rwanda mu myanya ya nyuma mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru cyangwa bwo gutanga ibitekerezo, ishingiye ku mvugo nyinshi usanga ziba zitacukumbuwe ngo hagaragazwe ukuri kwazo.

Gusa mu gihe Ntwali avuga ko umunyamakuru Ndorimana Semana yapfuye mu buryo bw’amayobera, ibinyamakuru by’abarwanya leta y’u Rwanda yanandikagamo, ubwo yapfaga byahise bitangira kwandika ko “Yitabye Imana azize uburwayi kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2019.”

Byatumye abantu bibaza niba uwo mugabo w’imyaka 42 atashoboraga gufatwa n’uburwayi ngo bube bwanamuhitana nk’uko abandi bigenda, kubera gusa ko ari umunyamakuru ukomoka mu Rwanda.

Ingabire Egidie Bibio yongeyeho ko iyo Ntwali aza kuba afite amakuru nyayo y’umunyamakuru wahohotewe, yari kubimenyesha Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru (RMC), Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bakabikurikirana, “aho kuba abo bazungu.”

Mu bitekerezo byakomeje bitangwa, uyu mugabo witabye Imana wanakoreshaga amazina ya Christophe Kanuma, Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru, RMC, rwaje gutangaza ko “Ikarita ye y’umwuga w’itangazamakuru yari yararangiye mu 2017, nyuma nta yindi yafashe.”

Ikibazo cy’umunyamakuru Constantin Tuyishimire wakoreraga TV 1 i Gicumbi wabuze cyo gikomeje gukurikiranwa.

Umunyamakuru Edmund Kagire usanzwe ari na Komiseri muri RMC, yavuze ko amagambo yo guhuza ibibazo by’abo bantu batatu bigamije “kubiba ubwoba mu bantu”, ko bisa n’aho Ntwali agamije “kumvikanisha ko abanyamakuru bugarijwe" atari byo ndetse ko ari "ibintu bihabanye n’ukuri.”

Furaha Jean de la Croix we yagize ati “@intwarane amaze igihe yarabuze uko ajyanwa hanze na ba gashakabuhake. Ubwo nyine agomba guhimba byacitse, ubundi akareba iturufu yakoresha. Pauvre John.”

Ntwali kandi yanditse ati “Nyuma y’ikiganiro cya Diane Rwigara n’itangazamakuru, abanyamakuru bamwe bategetswe n’ibigo bakorera gusiba amajwi n’amashusho burundu. Umwe muri bo wabigumanye yaraye atewe n’agatsiko katazwi, kamukubise bikomeye ndetse kamwambura mudasobwa na telefoni.”

Icyo ni ikiganiro Diane Rwigara aheruka kuvugiramo amagambo yamaganiwe kure n’Inzego zirimo Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Diane yanenzwe ko yirengagije ibikorwa byinshi byakozwe mu gusana imitima n’ubuzima bw’abarokotse Jenoside, avuga ko batitabwaho ndetse ko imiryango yakabavugiye yatewe ubwoba, ku buryo abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa ntihagire uvuga.

Icyo kiganiro abanyamakuru bagikozeho inkuru, ku buryo kuvuga ko hari abategetswe gusiba amajwi n’amashusho benshi bagaragaje ko bikwiye kugira ibimenyetso bibiherekeza.

Uwitwa Batamuriza Joyce yagize ati “Williams urimo gusebya umwuga wawe kimwe n’abanyamakuru bagenzi bawe. Ntabwo ari uko bashaka viza! Niba ushaka kugenda uzabaze uko Cassiane yabigeje umusangeyo... uzashake urwego n’umugozi ubitambike ku mupaka...Maze wurire wigendere...haha.”

John Katabasasa we yibajije niba iyo ibintu biza kuba bikomeye kuri urwo rwego, abanyamakuru bo mu Rwanda batazi kwerekana ibintu birimo kuba cyangwa ngo babe babibika kuri internet.

Ntwali John Williams amaze gukorera ibinyamakuru byinshi mu Rwanda no hanze yarwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza