00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru wa Radio ikorera i Kigali akurikiranyweho gusambanya umwana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 30 y’amavuko ukorera radiyo imwe mu zikorera i Kigali, akekwaho gusambanya umwana no kumuha inzoga.

Uwo munyamakuru bivugwa ko yasambanyije uwo mwana ku wa 5 Nzeli 2021 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ngo yari yagiye gusura uwo munyamakuru, ahageze undi amunywesha inzoga arangije abona kumusambanya.

Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye hanyuma ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusambanya umwana iyo ugikekwaho agihamijwe n’urukiko, afungwa imyaka itari munsi ya 20 ariko na none itarenze 25.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE amakuru y’ifungwa ry’uwo munyamakuru, asaba abaturarwanda kugendera kure iki cyaha.

Ati “Abasambanya abana bagomba kumenya ko RIB itazagoheka mu kurwanya no kubakurikirana kugira ngo baryozwe ibyo byaha. Buri muntu ku ruhande aherereyemo, mu kazi akora afatanye na RIB duhashye abantu basambanya abana. Ni inshingano za buri wese ukunda u Rwanda n’ahazaza heza harwo. Ni amahano, ntitugomba kubyihanganira".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .