Umunyamakuru si umucamanza,ntakwiye gucira urubanza mu kinyamakuru-Itamwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Ugushyingo 2016 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu banyamakuru barashimirwa umuhate n’ubushake bagira mu gutara inkuru z’ubutabera, cyane ku bijyanye n’imanza ziba zicibwa, mu gihe abandi banengwa kuzikora nk’abacamanza.

Umugenzuzi w’Inkiko akaba n’Umuvugizi wazo mu Rwanda, Itamwa Emmanuel yagiriye abo banyamakuru inama yo kwirinda kugwa muri uwo mutego, ahubwo bagatangaza inkuru zigaragaza ubunyamwuga.

Itamwa yabakebuye ku wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2016, ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru bo mu muryango Pax Press, uharanira amahoro, aho bari mu mahugurwa ku ikorwa ry’inkuru z’ubutabera mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Abanyamakuru ni inkingi ikomeye mu butabera butangwa mu baturage kuko nibo batanga amakuru ku byerekeranye n’amategko bagafasha n’abaturage ku byerekeranye n’ibigomba gukorwa kugira ngo batange ibirego n’ibindi byose bikenewe kumenywa n’umuturage ngo agane inkiko.”

Itamwa agaragaza ko bagomba gukomera ku nshingano zabo bakirinda gutandukira mu kazi kabo buri munsi, nkuko bijya bigaragara kuri bamwe.

Ati “Mu byo bagomba gukora bagomba kwandika inkuru zitabogamye, ntibabogamire ku ruhande na rumwe. Umunyamakuru si umucamanza ntakwiye gucira urubanza mu kinyamakuru akoreramo, ahubwo akwiye gutanga amakuru atuma umuturage utageze ku rukiko amenya ibyahabereye, ariko akareka umucamnza akaba ari we uca urubanza.

Yongeyeho ati “Ntabwo ari byiza rero ko imanza aho gucibwa mu nkiko zicirirwa mu bitangazamakuru, twasanze atari byo. Umunyamakuru mwiza agomba gutanga amakuru koko, ariko agamije kubaka igihugu atari agamije kugisenya.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Pax Press, Twizeyimana Albert Bouduin, yavuze ko usanga mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda hakiburamo ubunyamwuga, gusa ngo si ikibazo cyugarije abanyamakuru bose kuko hari abo bamaze igihe bakorana bamaze kurenga izo mbogamizi.

Yagize ati “Pax Press ni Umuryango ufite isnhingano zo gutuma abanyamakuru bo mu Rwanda bakora kinyamwuga, inkuru zubaka igihugu zihindura imyumvire n’imitekererze y’abanyarwanda ku buryo bava mu bibi bajya mu byiza.”

Twizeyimana yavuze ko bafasha umunyamakuru kumenya amahame ane Umuryango Pax Press ugenderaho mu rwego rwo gufasha abanyamnakuru kunoza uwo mwuga.

Ati “Harimo kuvuga inkuru ntawe ukomerekeje, udateye ikibazo muri sosiyete, uburyo bwo kugaragaza inkuru budakomeretse abazibona, abazisoma cyangwa abazumva.”

Ayo mahame kandi afasha umunyamakuru gukora inkuru agaragaza abagizi ba nabi, cyangwa abakorewe ibibi ariko atari ngombwa ko aba nk’umucamanza.

Ati “Irinde kuba ari wowe ugaragaza ko ari abanyabyaha, garagaza ikibi gikekwa ko bakoze hanyuma inzego zibishinzwe zibikurikirane.”

“Ihame rya kabiri ni ugutanga inkuru zitari urucantege gusa, ahubwo inkuru zifasha abantu gutekereza, guhinduka, kubana neza atari ukuvuga gusa ngo byacitse nkuko dukunze kubivuga mu itangazamakuru ryo hirya no hino mu gihugu cyangwa ku isi.”

Gukora akazi kabo kinyamwuga ngo bizafasha abanyamakuru guteza imbere igihugu biciye mu kugaragaza ibyiza byagezweho n’abandi bitume hari abandi babyigana bagakomeza gutera imbere.

Umugenzuzi w’Inkiko akaba n’Umuvugizi wazo mu Rwanda, Itamwa Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza