Umunyamakuru Robert Mugabe aragezwa imbere y’urukiko

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Nzeri 2018 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Robert Mugabe ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo utarageza imyaka y’ubukure, aragezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kane.

Mugabe ashinjwa gusambanya abakobwa babiri bava inda imwe, barimo umwe ukiri umwana kuko afite imyaka 17. Undi we ufite imyaka 19, Mugabe ashinjwa kumutera inda akamushakira imiti yo kuyikuramo.

Yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2018, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 18 Nzeri 2018.

Urubanza rwe ruratangira kuburanishwa ku wa 27 Nzeri 2018 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama saa mbili z’igitondo.

Ingingo ya 190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, isobanura gusambanya umwana nk’imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Naho ingingo ya 191 ivuga ko ‘umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko’.

Mugabe ni Umuyobozi w’Ikinyamakuru Greatlakes Voice. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye yaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze y’u Rwanda.

Umunyamakuru Robert Mugabe agiye kugezwa imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza