Umunyamakuru Robert Mugabe akurikiranyweho gusambanya abakobwa babiri bavukana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Robert Mugabe, akurikinywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utarageza imyaka y’ubukure.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yatangarije IGIHE ko bakiriye ikirego cy’umubyeyi uvuga ko yasambanyirijwe abana.

Ati “ Nibyo Robert yahamagawe. RIB yakiriye ikirego cy’uko Mugabe Robert (Bob) yasambanyije abana babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo. Hanyuma ngo anasambanya na murumuna we utarageza ku myaka y’ubukure kuko afite imyaka 17.”

Mbabazi yakomeje avuga ko ubu Mugabe akibazwa ku byaha aregwa kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe ubushinjacyaha.

Kuri iki Cyumweru, Robert Mugabe yumvikanye mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyasesenguraga umusaruro w’amatora y’abadepite aherutse.

Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ye igendanwa dusanga itariho gusa amakuru avuga ko ari ku cyicaro cya RIB aho ari kubazwa.

IGIHE yabonye amakuru ko umubyeyi w’aba bana asanzwe aziranye na Robert Mugabe ndetse ko nawe ari umunyamakuru.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto ya Robert Mugabe ari kumwe n’uyu mubyeyi n’umwe mu bakobwa be.

Mugabe ni Umuyobozi w’Ikinyamakuru Greatlakes Voice. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye yaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze y’u Rwanda.

Mugabe Robert ukurikiranyweho gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza