Umunyamakuru Placide Ngirinshuti yarekuwe (Yavuguruwe)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2019 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwarekuye umunyamakuru Placide Ngirinshuti ukorera Radio Kiss FM, wari watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kwiyitirira urundi rwego no gukubita no gukomeretsa.

RIB yatangaje ko ku wa Mbere Ngirinshuti yari ku kabari kitwa Demarage i Remera munsi ya Stade Amahoro, ahasanga umurundi witwa Ndorere Eric w’imyaka 32, aza yiyita umusirikare, amusaba ibyangombwa.

Nk’uko Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabibwiye IGIHE, uwo murundi ngo yavuze ko yamuhaye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’i Burundi, undi ngo aruca avuga ngo ni “indangamuntu yo ku bwa Habyarimana”, aranamukubita.

Abashinzwe umutekano w’aho bahise bitabaza abanyerondo, ari nabo bajyanye Ngirinshuti kuri Polisi akanashyikirizwa RIB.

Uyu munyamakuru yemera ko habayeho kurwana n’uyu murundi nyuma yo gushwana bari mu kabari, gusa avuga ko atigeze yiyitirira urwego urwo ari rwo rwose, ko ahubwo ari amagambo yavuzwe n’umushinja wari agamije kumushyiraho icyaha gikomeye.

Nyuma yo kumva impande zombi, RIB yaje kurekura uyu munyamakuru wari wafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Umunyamakuru Placide Ngirinshuti yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza