Umunyamakuru Phocas Ndayizera akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2018 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wumvikanaga kuri BBC, Phocas Ndayizera, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa gufatanwa ibiturika [dynamite] yateganyaga gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ndayizera usanzwe utuye i Muhanga, yeretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.

Ndayizera yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu atazi ibyo akurikiranyweho kuko iperereza rigikomeje.

Yavuze ko yafashwe agiye kureba umuntu i Nyamirambo ajyanwa mu nzego zishinzwe umutekano kugira ngo akorerwe iperereza ariko ko atazi icyo akekwaho.

Ati “Iperereza riracyakomeza ndacyategereje ko rirangira kugira ngo bambwire. Kuva inzego z’umutekano zamfata, naratuje ndagenda kugira ngo bakore iperereza rigende neza ubwo baracyarikora. Nta kibazo nagize, RIB yagiye yubahiriza uburenganzira bwanjye kandi byari ngombwa kugira ngo iryo perereza rigende neza.”

Hari hashize igihe umuryango we utangaza ko yaburiwe irengero, Ndayizera yabwiye abanyamakuru ko atigeze asaba ko umenyeshwa ahubwo yashakaga ko iperereza rikorwa.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru, RIB yerekanye igikarito kirimo ibiturika ivuga ko aribyo yari amaze guherwa i Nyamirambo. Gusa Ndayizera yavuze ko atazi ibyo aribyo.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modetse, yabwiye itangazamakuru ko Ndayizera yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, afatiwe i Nyamirambo amaze gushyikirizwa ibiturika.

We n’undi muntu wari umaze kubimuha bahise batangira gukorwaho iperereza

Ati “Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba kuko harimo ibikorwa bitandukanye yafatiwemo yinjiye muri ibyo bikorwa kugira ngo ahuze ibikorwa na bagenzi be.”

“Yafatanywe dynamite agiye kuzakira i Nyamirambo. Afatwa twabonye amakuru ko hari ibikorwa nk’ibyo biri gutegurwa na we na bagenzi be biba ngombwa ko bikurikiranwa arafatwa. Yafatanywe n’ibyo yari agiye kwakira n’uwari ugiye kubimuha bose batangira gukurikiranwa.”

Mbabazi yakomeje avuga ko abo bafatanywe atari abanyamakuru ahubwo ari bagenzi be muri uwo mugambi.

Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Ivuga ko umuntu ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba aba akoze icyaha.

Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20.

Ndayizera Phocas ubwo yerekwaga itangazamakuru
Ibi ni byo bituruka RIB yeretse abanyamakuru ivuga ko byafatanywe Ndayizera
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, ubwo yasobanuraga ibya Ndayizera Phocas

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza