Umunyamakuru mu bahembwe muri Damarara ya MTN

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Nzeri 2016 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yahembye abanyamahirwe 20 batsindiye ibihembo bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu n’igice muri poromosiyo ya Damarara igamije kurushaho kwegera abakiriya.

Aba banyamahirwa 20 bahembwe bagize amanota menshi harimo Lucky Philip ukora muri (RDB) wegukanye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, Umunyamakuru w’imikino kuri City Radio, Muramira Regis wegukanye Moto ya TVS na Nsanzimana Leonidas utuye mu Karere ka Gatsibo wegukanye Televiziyo yo mu bwoko bwa Flat.

Ni ibihembo byatangiwe ku Ishami rya MTN ku Kicukiro kuri uyu Kane tariki ya 15 Nzeri 2016 . Usibye Moto, amafaranga ndetse na Televiziyo abandi banyamahirwe 60 bahembwe telefone n’amafaranga yo guhamagara angana n’ibihumbi 50.

Lucky Philip nyuma yo kwegukana miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yagize ati “ Ndanezerewe cyane kuko sinari nzi ko natsinda, rero abantu bakwiye kwemera ko gutsinda bibaho kuko nanjye bampamagaye ku wa Kabiri bambwira ko natsinze nanga kubyemera.”

Yakomeje avuga ko yegukanye aya mafaranga afite amanota agera ku bihumbi 12,450.

Umunyamakuru Muramira Regis we yagize ati “ Ntabwo navuga ko hari uburyo nakoresheje kugira ngo nyegukane kuko nayikoresheje nk’uko nsanzwe nkoresha telefone mu buzima busanzwe ntanagambiriye igihembo ariko bigeze ku wa Kabiri nibwo bampamagaye bambwira ko natsindiye igihembo nyamukuru cy’iyi moto.”

Yakomeje avuga ko ku kwezi akoresha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 na 30 ndetse ko yahamagawe amenyeshwa ko yatsindiye moto maze kugeza ku manota 12.800.

Umukozi wa MTN Rwanda mu ishami rishinzwe abafatabuguzi, Sesonga Eric, yashishikarije abakiriya ba MTN Rwanda gukomeza gukoresha serivisi zayo kugira ngo na bo aya mahirwe abagereho.

Biteganyijwe ko buri Cyumweru abantu 10 ba mbere bazajya bohererezwa ubutumwa bugufi bubereka ko amanota bamaze kugira, bahembwe ibihembo bitandukanye. Mu kwezi umunyamahirwe wagize amanota menshi azajya ahabwa moto.

Igihembo nyamukuru muri iyi poromosiyo ya Damarara na MTN ni imodoka ya Toyota Land Cruiser, izahabwa umunyamahirwe uzagira amanota menshi mu Kwezi gutaha.

Bamwe mu begukanye ibihembo birimo televiziyo zo mu bwoko bwa Flat
Muramira Regis, amaze guhabwa urufunguzo rwa Moto yatsindiye
Lucky Philip, ashyikirizwa sheki y'amafaranga yatsindiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza