Umunyamakuru Kayumba Casimir yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya, Casimir William Kayumba, yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama 2018.

Kayumba w’imyaka 56 wari umaze igihe kinini mu itangazamakuru, yitabye Imana atamaze iminsi arwaye kuko no kuwa Gatandatu yiriwe ku kazi.

Umuyobozi wa Rushyashya, Burasa Jean Gaulbert, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Mbere bavuganye kuri telefone yumva ameze neza.

Yagize ati “Ejo yiriwe mu rugo ntabwo yakoze, namuhamagaye mu ma saa tanu mubaza impamvu ataje ku kazi arambwira ngo aribuze.”

Yakomeje agira ati “Yarembye mu ma saa cyenda bamutwara ku kigo nderabuzima cya Ndera, bamugejejeyo akomeza kuremba bamwohereza ku bitaro bya Kibagabaga, yaguye mu nzira ajyayo. Ntabwo turamenya icyamuhitanye.”

Umurambo wa Kayumba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga.

Guhera mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1994, Kayumba yabaye umunyamakuru w’Ikinyamakuru Business Times cyo muri Tanzania.

Mu 1998 yari umuyobozi w’Ikinyamakuru cye Ukuri Newspaper kuri ubu kitagikora.

Kuva mu mwaka wa 2003 kugeza 2006 yabaye komiseri mu nama y’Igihugu y’Itangazamakuru.

Kayumba asize umugore n’abana bane.

Casimir William Kayumba wari Umwanditsi mukuru w'Ikinyamakuru Rushyashya arasezerwaho bwa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza