Umunyamakuru Kayumba Casimir arasezerwaho bwa nyuma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya, Casimir William Kayumba, arasezerwaho mu cyubahiro kuri uyu Kane, tariki ya 18 Mutarama 2018.

Kayumba yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama 2018. Yaguye mu nzira ajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga avanywe ku Kigo Nderabuzima cya Ndera aho yashyikirijwe nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Uyu munyamakuru w’imyaka 56 arashyingurwa uyu munsi aho amasengesho yo kumuherekeza abera iwe mu rugo i Ndera saa yine mbere yo kwerekeza ku irimbi rya Rusororo aho ari bushyingurwe saa saba.

Kayumba Casimir guhera mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1994, yabaye umunyamakuru w’Ikinyamakuru Business Times cyo muri Tanzania.

Mu 1998 yari Umuyobozi w’Ikinyamakuru cye Ukuri Newspaper kuri ubu kitagikora. Kuva mu 2003 kugeza 2006 yabaye Komiseri mu nama y’Igihugu y’Itangazamakuru. Kayumba yatabarutse asize umugore n’abana bane.

Casimir William Kayumba wari Umwanditsi mukuru w'Ikinyamakuru Rushyashya arasezerwaho bwa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza