Umunyamahirwe yegukanye moto nshya muri ‘Shashagirana na Clear’ (Amafoto)

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Uruganda Nyarwanda rukora ibikoresho by’isuku, Trust Industries, rwahaye moto nshya umuturage witabiriye ubukangurambaga bwa ‘Shashagirana na Clear’, abikesha gusa kugura isabune y’ubururu ikorwa n’uru ruganda.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2018, cyahujwe no kwerekana umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2018 cyegukanwe n’u Bufaransa butsinze Croatia ibitego 4-2.

Usibye moto nshya yatanzwe na Trust Industries binyuze muri ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kugira isuku bakoresha ibikoresho bikorerwa mu Rwanda, hanatazwe ibihembo birimo amagare, radio, telefoni, imipira n’ibindi byahawe abaguze isabune y’ubururu ya Clear.

Nshimiyimana Joseph wegukanye moto yavuze ko ari amahirwe akomeye agize, dore ko yari asanzwe afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko yari ataragira ubushobozi bwo kucyigurira.

Yagize ati “Iyi moto nyibonye mu buryo butangaje pe! Naguze agakarito k’isabune ku 4600Frw, numvaga ko moto yatombowe kera, ariko nasanzemo agakarita kerekana ko ntsindiye iyi moto.”

“Ndishimye cyane kandi ibi mbibonyemo amahirwe n’isano ikomeye kuri uru ruganda, nzayabyaza umusaruro niteza imbere. Ikindi mbonye ko gukoresha iyi sabune bidahagije, ahubwo yakugeza no ku iterambere ry’ubuzima.”

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri Trust Industries, David Kamanda yavuze ko ubu bukangurambaga babukoze mu rwego rwo gushimira abakiliya babo, no kubashishikariza gukunda iby’iwabo.

Ati “Iyi gahunda ya ‘Shashagirana na Clear’ twayiteguye mu rwego rw’ishimwe rito ku bakiriya bacu, tubashimira ko mu bandi benshi bahisemo gukorana natwe, by’umwihariko turashimira abakomeje kutugana uburyo dukorana neza, kandi mbakangurira gukomeza kugerageza amahirwe yabo kuko iyi gahunda izarangirana n’ukwezi kwa Kanama 2018, ibyiza biri imbere.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, yashimye uruganda rwa Trust kubera umusanzu n’ubufatanye mu rugamba rw’iterambere, avuga ko abahawe ibihembo by’umwihariko moto n’amagare bazabyifashisha mu kurushaho kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Trust Industries iherereye mu Ntara y’Iburasirazu mu Karere ka Bugesera, ikora ibikoresho by’isuku bitandukanye birimo isabune, impapuro z’isuku n’ibindi. Amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye muri ubu bukangurambaga bwa ‘Shashagirana na Clear’ bwatangijwe muri Kamena 2018.

Kamanda David ashyikiriza Nshimiyimana Joseph imfunguzo za moto yegukanye
Nshimiyimana Joseph (ufite mikoro) yavuze ko moto yatomboye izamufasha kwiteza imbere
Nshimiyimana Joseph yari asanzwe afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Umukino w'u Bufaransa na Croatia, Abanya-Musanze bawurebe ku nsakazamashusho zari zashyizwe muri Stade Ubworoherane
Uyu we yatsindiye telefoni ya TECNO
Abitabiriye ibi birori banataramiwe n'Umuhanzi Butera Knowless
Hanatanzwe ibindi bihembo birimo amagare
Hari n'abandi batsindiye amagare mashya
Ibyishimo byari byose nyuma yo gutsindira moto abikesha ikarito y'amasabune y'ubururu yakozwe na Trust Industries
Iki gikorwa cyari cyahujwe no kwerekana umukino w'Igikombe cy'Isi cyitabiriwe n'ingeri zose
Knowless yafatanyaga n'abafana kuririmba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza