Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yeguye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 31 Kanama 2016 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Kahiga Mutwara Ezra, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yasezeye ku mirimo kubera impamvu ze bwite.

Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama nibwo Mutwara yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge asezera ku mirimo ye.

Hari abayobozi bajya basabwa kwegura ariko bakavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Abajijwe kuri iki kibazo Mutwara yagize ati“Ibaruwa nayanditse ejo kubera impamvu zanjye bwite.Nta kibazo mfitanye n’ubuyobozi, nta kibazo mfitanye n’umuntu uwo ari we wese.Nari maze imyaka ibiri irenga nkora kariya kazi, numvaga rero igihe kigeze ngo njye kwikorera ibindi.”

Yakomeje avuga ko nta mpamvu yihariye afite itumye asezera ku mirimo. Ati “Nta burwayi mfite nta n’umurwayi mfite ngiye kuvuza hanze.Akazi kari kenshi mu minsi ya mbere, ariko ubu kari karagabanutse kuko nari mfite abandi bamfasha, sinanavuga ko ari akazi kenshi gatumye nsezera.”

Tariki ya 1 Nyakanga 2014, nibwo Kahiga yabaye Gitifu w’Akarere ka Nyarugenge.

Mu butumwa bugufi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yoherereje IGIHE, yavuze ko Mutwara yasezeye ku mpamvu ze bwite.

Kahiga Mutwara Ezra, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza