Umunya-Niger yahize abandi muri Ms. Geek Africa 2018, Umunyarwandakazi aba uwa gatatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 09:17
Yasuwe :
1 0

Salissou Hassane Yari Latifa ukomoka muri Niger yahize abandi bakobwa bagaragaje imishinga y’ikoranabuhanga mu irushanwa nyafurika rya Ms Geek Africa 2018, rigamije guhsishikariza abakobwa kuyoboka amasomo n’ibigo bigaruka cyane ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Latifa yari umwe mu bakobwa batanu bageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa, bagaragaje imishinga yabo imbere y’abakemurampaka kuri uyu wa Gatatu.

Batatu ba mbere bagiye baba Ms Geek mu bihugu byabo, barimo Christelle Mazimpaka wabaye uwa Gatatu, anaba Ms Geek Rwanda, ahabwa igihembo cya 1000000 Frw no kuzitabira imwe mu nama mpuzamahanga abihawe na RURA.

Uwa kabiri yabaye Ndèye Fatou Mboup wabaye Ms Geek Senegal, ahembwa 2,000,000 Frw naho Ms Geek Africa 2018 aba Salissou Hassane Yari Latifa wo muri Niger wegukanye igihembo cya 3,000,000 Frw; yemererwa kuzitabira inama mpuzamahanga abifashijwemo na Smart Africa no kuzitabira inama ya European Development Days 2018 izabera i Brussels muri Kamena.

Latifa yagaragaje umushinga we, avuga ko igihugu cye cya Niger cyihariye 37% by’impanuka zo mu muhanda mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO, ndetse abatabazi hari ubwo batabasha kumenya neza aho zabereye cyangwa ugasanga bifashe isaha yose ngo babone kugera ku wagize impanuka.

Kuri ibyo hakiyongeraho ikibazo cy’abantu bagera mbere ku muntu wakoze impanuka ariko ugasanga ntibazi n’uko bamufasha ngo baramire ubuzima bwe, cyangwa abasaba ubutabazi kandi nta cyabaye.

Yakomeje agira ati “Tekereza kuba uri iruhande rw’umuntu ubona arembejwe n’ibikomere yagize ariko ugasanga ntabwo uzi icyo wakora mu butabazi bw’ibanze ngo umufashe!”

Ku bw’ibyo, Latifa ati “Niyo mpamvu nakoze application nise SARO ishobora kujya muri telefoni na mudasobwa, ishobora gufata ishusho cyangwa video ukohereza ku batabazi, bagahita babona aho impanuka yabereye, bakaba banagira ubutabazi bw’ibanze batanga bifashishije abari aho yabereye na mbere y’uko bo (abatabazi) bahagera.”

Iri koranabuhanga kandi ririzewe kuko ngo umuntu adashobora koherezamo ifoto adafashe ako kanya kuko iteka ifoto cyangwa amashusho aherekezwa n’igihe byafatiwe mu buryo bw’umwimerere.

Muri batanu batoranyijwe banageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa banyuze imbere y’abakemurampaka ariko abatagize amahirwe yo gutsindira ibihembo, barimo Alida Umurungi wabaye uwa Gatanu na Sylvie Mahoro wa kane.

Abageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa bahawe kwitabira amasomo mu by’ikoranabuhanga yiswe “WeCode” aterwa inkunga n’ikigo cy’abadage GIZ.

Umuyobozi w’ikigo Girls in ICT kigira uruhare mu gutegura Ms. Geek Africa, Lucy Mbabazi, mbere y’uko uwatsinze atangazwa yabwiye IGIHE ko aya mahirwe yamamajwe haba mu Rwanda no mu bihugu 22 biri muri gahunda ya Smart Africa.

Yagize ati “Twagize ubusabe burenga 200, dutoranyamo abantu 10 ba mbere, mu cyumweru gishize baraje babanza guhabwa amahugurwa abafasha kumva neza ibitekerezo byabo. Ejo abakemurampaka batoranyije abakobwa batanu ba mbere, hari application ifasha abakemurampaka, ubu turi kureba ngo ninde Ms Geek Africa 2018.”

Ni ubwa kabiri hatowe Ms Geek Africa, gusa igikorwa nk’iki kikaba cyaratangiye mu 2014 ubwo hagendaga hatorwa umukobwa wahize abandi mu mushinga w’ikoranabuhanga mu Rweanda, Ms Geek Rwanda.

Byari ibyishimo kuri Latifa nyuma yo guhiga abandi barenga 200
Hassane Latifa yatahanye miliyoni 3 Frw
Latifa yari ashyigikiwe mu buryo bw'umwihariko
Mazimpaka Christelle wagaragaje umushinga wo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhuza abashoramari n’imishinga mito yaje ku mwanya wa gatatu
Ndèye Fatou Mboup wo muri Sénégal yaje ku mwanya wa kabiri
Bamwe batahanye ifaranga, abandi bajyana inyota yo gukora cyane birenzeho
Bazamuye ibendera ry'igihugu cyabo bishimira intsinzi
Abategukanye ibihembo biyunze kuri bagenzi babo mu ifoto y'urwibutso
Abitabiriye TAS2018 bahaye amashyi aba bakobwa b'intyoza mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga

Indi nkuru wasoma ku mishinga y’abahatanaga: Abanyarwandakazi batatu muri batanu bahatanira Miss Geek Africa 2018

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza