Umuntu wanduje undi SIDA ku bushake ashobora kujya afungwa imyaka irindwi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Ukwakira 2017 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Ibihano ku muntu wese wanduza undi indwara abishaka byakajijwe kugera n’aho uwanduza undi indwara idakira nka virusi itera Sida, azajya ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itarenze miliyoni imwe.

Minisiteri y’ubutabera isobanura ko mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda, icyaha cyo gutera undi indwara cyongererewe ibihano ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Uyu mushinga wemerejwe ishingiro n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite ejo kuwa Gatatu, ugizwe n’ingingo 360 zivuye kuri 766. Wakuwemo ibihano nk’igifungo cya burundu y’umwihariko, ibyaha bito n’ubushoreke, ariko hongerwamo ibihano ku byaha nk’ibyo gucunga nabi umutungo wa leta no kwanduza undi indwara ubigambiriye.

Ingingo ya 132 muri uyu mushinga igira iti “Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 300 000 ariko atarenze 500 000.”

Ikomeza igira iti “Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 500 000 ariko atarenze miliyoni imwe.”

Muri izi ndwara dusangamo, Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Hepatite, igituntu n’izindi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyakoreshwaga, ingingo ya 159 yavugaga ko umuntu wese, nta bushake, utera undi indwara cyangwa kudashobora kugira icyo yikorera, amuhaye ikintu gishobora kumwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe; ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’abadepite 42, barindwi barifata naho umwe atora Oya. Bikaba bisobanuye ko ugiye gusuzumirwa muri Komisiyo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode asobanurira abadepite ibyerekeye amategeko mpanabyaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu
Inteko rusange y'abagize Inteko Ishinga Amategeko bagezwaho umushinga w’itegeko wo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d'Arc
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza