Umuntu ugurishije ikinyabiziga agiye kujya asigarana ‘plaque’ ye, ukiguze ahabwe inshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2019 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje impinduka mu bijyanye n’ikirango kiriho nimero y’ikinyabiziga kizwi nka ‘plaque’, aho izajya yandikwa mu mazina ya nyir’ikinyabiziga, igihe hari undi muntu ukiguze ahabwe plaque ye nshya.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yashishikarije abantu baguze ibinyabiziga kugenzura ko byamaze gushyirwa mu mazina yabo, kuko nyuma tariki 31 Kanama bizafatwa nk’aho uwo muntu ikinyabiziga atari icye.

Ati “Ubuyobozi kandi buramenyesha abantu bose ko guhera tariki 1 Nzeri 2019 hazatangira uburyo bushya bwo kwandika ibinyabiziga, aho ugurishije asigarana plaque ye naho uguze agahabwa nshya, nta guhererekanya plaque kuko izajya ibarwa ku wo yanditsweho.”

Ubusanzwe umuntu yaguraga imodoka ikagumana plaque isanganywe kuva ubwo yinjizwaga mu gihugu ikandikwa mu bitabo bya RRA, hatitawe ku mubare w’abantu basimburana mu kuyitunga, ahubwo hagahindurwa amazina ya nyirayo mu byangombwa byayo.

RRA yasabye abantu baguze ibinyabiziga ariko hakaba hatarakorwa ihinduranya ry’ibyangombwa (mutation), kubikora guhera 5-31 Kanama 2019. Kuri ayo matariki kandi RRA izaba irimo kwakira ‘plaque’ z’ibinyabiziga bitagikoreshwa.

Yasabye abaguze ibinyabiziga bakaba barabuze ababibagurishije, kwiyandikisha ku buyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bubegereye kugira ngo bagirwe inama y’uko babyitwaramo.

Plaque z'ibinyabiziga ntizizongera guhererekanywa ku muntu uguze n'ugurishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza