Umukwabu wa RRA ku bacuruza divayi za magendu watanze umusaruro

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Abacuruza inzoga zirimo divayi mu buryo byemewe n’amategeko mu Rwanda, bashimye igikorwa giherutse gukorwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyo kugenzura no gufata abazinjizaga ndetse n’abazicuruzaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bacuruzi bavuze ko bari baratangiye guhura n’igihombo gikomeye mu bucuruzi bwabo.

Mu mpera za Kamena nibwo RRA ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi abantu barenga 30 bakekwaho kwinjiza mu gihugu inzoga zikomeye za divayi na Whisky mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’abacuraga ibirango by’ibinyobwa byatangiwe umusoro kandi bacuruza magendu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 12 Nyakanga 2019, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yagarutse kuri iki kibazo cy’abacura ibyangombwa bya RRA, avuga ko gahunda yo gushakisha ababikora igikomeje.

Yanatangaje ko ibicuruzwa bifatiwe muri ibi bikorwa bitezwa cyamunara, ibindi bigatwikwa igihe bitujuje ubuziranenge cyangwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.

Iki gikorwa cyakiriwe neza n’abakora uyu mwuga wo gutumiza hanze no gucuruza inzoga za divayi na Whisky byemewe n’amategeko, basaba ko RRA ikomereza aho igahashya abadindiza ubucuruzi n’iterambere ry’igihugu bijandika muri magendu.

Umuyobozi ushinzwe ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga mu kigo cy’ubucuruzi Akagera Business Group, Musafiri Dieudonné, yavuze ko uretse kuba inzoga zinjijwe mu buryo bwa magendu nta musoro zitanga, zishobora no kwangiza ubuzima bwa muntu.

Ati “Iki gikorwa ni cyiza kuko abantu bazana inzoga mu buryo butemewe batwiciraga isoko andi uretse no kwica isoko, izo nzoga zikorwa mu buryo butemewe, inyinshi ziba zidakurikije amabwiriza y’ubuziranenge ku buryo zishobora kwica ubuzima bw’abantu.”

"Akenshi inzoga zacu nyinshi ziva mu Bufaransa, muzi ko tunahagarariye inzoga yitwa Muerte, niba ku isoko dusanzwe tuyigurisha ibihumbi 50 Frw undi wayizanye itishyuye imisoro akayigurisha ku bihumbi 40 Frw, urumva ko umukiriya azajya gushaka ya nzoga igura make, iyanjye ntizaguzwa.”

Kubera iki gikorwa cyo guca za magendu, ngo hari hatangiye gukwirakwiza amakuru ko izi nzoga zabaye nke ku isoko.

Musafiri we yahakanye aya makuru, yerekana ko mu bubiko inzoga zihari kandi ko hari n’iziri mu nzira ziza mu gihugu.

Rudasingwa James ahagarariye ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Honest General Enterprise gitumiza mu mahanga kikanacuruza za divayi na Whisky, yavuze ko abakorera mu mucyo mu bucuruzi bw’izi nzoga zikomeye, bari batangiye gucika intege kubera ibikorwa bya magendu byatumaga badindira.

Yemeza ko aho igikorwa cyo kugenzura inzoga zinjira mu buryo bwa magendu gitangiriye hagafatwa nyinshi, abakorera mu mucyo bongeye gusubira ku isoko.

Ati "Mvuze ku ruhande rwa divayi, hari kontineri imwe yaje igikorwa kiri kuba ariko ubu iyo konteneri igiye gushira ku buryo twatumije izindi, ubusanzwe kontineri twayimaranaga amezi ane ariko ubu tumaze ibyumweru bibiri tuyizanye none nta makarito 20 asigaye, ibi bigaragaza ubwiza ku batumiza mu mahanga biciye mu mucyo ko bakunguka bakanatanga imisoro.”

Yakomeje akangurira abagifite ingeso ya magendu kuyivaho, agaragaza ko gukorera mu mucyo bitabuza uwunguka kunguka kandi ko iyo ugiye muri magendu uba wiyemeje intambara udashobora kuzatsinda.

Akagera Business Group ni kimwe mu bigo bifite ubucuruzi bw'inzoga buhagaze neza
Musafiri Dieudonné ushinzwe ibijyanye no gutumiza no kohereza mu mahanga muri ABG, avuga ko abacuruza magendu babiciraga isoko
Rudasingwa James Ukuriye ikigo cy'ubucuruzi Honest General Enterprise gitumiza kikanacuruza inzoga zirimo divayi, avuga ko umukwabu wa RRA watanze umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza