Umukozi wo mu rugo wibye arenga miliyoni imwe i Kigali, yafatiwe i Nyamasheke

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2017 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke ifunze umukobwa w’imyaka 18 ukomoka muri aka karere nyuma yo gufatanwa miliyoni n’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda yibye aho yakoraga mu Mujyi wa Kigali akajya kwihisha iwabo.

Uyu mukobwa yari asanzwe akora akazi ko mu rugo mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Mu mpera z’icyumweru gishize (kuwa gatandatu mu gitondo) tariki ya 20 Kanama, abakoresha be bagiye ku kazi ariko bibagirwa gufunga icyumba cyarimo amafaranga n’ibindi bikoresho byabo.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, uyu mukozi wari wabacunze yarabaretse baragenda, hanyuma yinjira muri icyo cyumba yibamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 350, ahita atega imodoka ajya iwabo mu karere ka Nyamasheke.

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko ku mugoroba ba nyir’urugo batashye nk’uko bisanzwe, ariko babura umukozi ndetse basanga bibwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yakomeje agira ati “Icyo ba nyir’urugo bihutiye gukora ni uguhamagara bene wabo baba mu karere ka Nyamasheke no kubamenyesha ibyababayeho no kubabwira kujya kureba ko uwo mukozi bacyekagaho ubujura yaba ari iwabo”.

CIP Kanamugire yavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru, abantu bagiye iwabo w’uwo mukozi maze bamusangayo, basatse mu gikapu cye basangamo amafaranga ibihumbi 900 bahita bamushyikiriza Polisi ikorera muri uwo murenge.

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane aho andi mafaranga asigaye aherereye cyangwa niba hari abandi bafatanyije muri ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yashimiye abaturage kubera uruhare bagize mu ifatwa ry’uyu mukozi wo mu rugo, maze avuga ko uku guhererekanya amakuru n’ubufatanye ari byo nkingi yo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Yakomeje asaba abantu kujya bakoresha abakozi b’inyangamugayo, bazi neza imyirondoro yabo ndetse n’aho bakomoka, ku buryo mu gihe hari amakuru bakenerwaho byakoroha kubamenya.

Yanasabye abantu kwitwararika bakajya bakinga inzu zabo, bakirinda kwandarika ibikoresho byo mu rugo ndetse n’amafaranga, hagamijwe kudaha icyuho abajura n’abandi bagizi ba nabi.

Icyaha nigihama uyu mukozi wo mu rugo, azahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganwa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza