Umukobwa wafungiwe muri Tanzania akohererezwa u Rwanda yamenyekanye ko ari Umunya- Uganda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Rukia Muhammed wiyitaga Umunyarwandakazi akaza koherezwa mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Tanzania, habonetse abo mu muryango we bemeje ko ari Umunya – Uganda.

Uyu mukobwa yazanywe mu Rwanda na Polisi ya Tanzania ku wa 14 Ukuboza 2017, imushyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe nyuma yo kumara amezi atandatu afungiye mu Mujyi wa Benako mu Karere ka Ngara, Intara y’Akagera azira kutagira ibyangombwa.

Uyu mukobwa utaratangaga amakuru neza y’inkomoko ye, ntanashake gutanga amakuru ku muryango we, nyuma y’inkuru ya IGIHE yakozwe tariki ya 28 Ukuboza 2017 ivuga ngo"Urujijo ku mukobwa wafungiwe muri Tanzania akaza koherezwa mu Rwanda" igasakazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, habonetse ababyeyi n’abavandimwe be bo muri Uganda.

Amakuru IGIHE yabonye, yerekana ko Rukia ari Umunya- Uganda nk’uko bigaragara kuri pasiporo ye; yavukiye ahitwa Mulago, kuwa 28 Ukuboza 1997.

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere mu Karere Kirehe, Mukundwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umuvandimwe w’uwo mukobwa yabamenyesheje ko yari yaratorotse kubera ibiyobyabwenge yakoreshaga.

Yagize ati “Gutoroka iwabo byatewe no gusarikwa n’ibiyobyabwenge amaze imyaka ibiri akoresha, akaba yaratorotse ibitaro bivura indwara zo mu mutwe muri Uganda, aho yari amaze iminsi akurikiranwa n’abaganga.”

Mukuru wa Rukia witwa Shani Muhammed yaje kumureba mu Karere ka Kirehe ariko asanga yaroherejwe mu Karere ka Nyarugenge, aho uyu mukobwa yavugaga ko umuryango we waba ukorera.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana muri gahunda ya Tumurere mu Muryango, Mukamana Monique, yatangarije IGIHE ko Rukia yageze muri Nyarugenge akomeza gutsimbarara yemeza ko ari Umunyarwandakazi.

Yagize ati “Ku wa Gatanu saa cyenda nibwo uwo mwana yageze mu Karere ka Nyarugenge azanwe n’umukozi ushinzwe Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Kirehe. Bahise bamudushyikiriza nka Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana kuko yavugaga ko ari umwana w’imyaka 13 ngo tumushakire umuryango.”

Yakomeje ati “Kubera ko yavugaga ko ari uwo ku Muhima muri Nyarugenge kandi akavuga ko se yitwa Muhammed akaba afite igaraje, twiyambaje Umurenge wa Muhima uduha imodoka tuzenguruka amagaraje yose nawe turi kumwe tubona ba Muhammed benshi bari mu magaraje tukabona ntibamuzi, ariko n’umwana nawe ukabona ntashaka kubavugisha. Ahubwo akatubwira ngo ibyo yatubwiye ni ibyo tumenye ko ari uwo ku Muhima nta kindi yarenzaho.”

Ijoro riguye, Komisiyo yamushakiye icumbi muri ‘Centre’ ya Marembo mu Karere ka Gasabo, ari naho ari kugeza kuri uyu wa Gatatu Mutarama 2018.

Rukia Muhammed wavugaga ko afite imyaka 13, ibyangombwa bye bigaragaza ko afite imyaka 21 y’amavuko.

Rukia Muhammed wiyitaga Umunyarwandakazi Tanzania ikamushyikiriza Akarere ka Kirehe
Pasiporo ya Rukia Muhammed yazanwe n'umuvandimwe we kumureba mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza