Kwamamaza

Umujyi wa Kigali wihaye amezi atandatu yo guca ubucuruzi bw’akajagari n’uburaya

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 13:52' na Thamimu Hakizimana


Hashize iminsi umujyi wa Kigali ufatiye ingamba ubucuruzi bw’akajagari, uburaya, gusabiriza n’ibindi biteza umutekano muke.

Hashyizweho uburyo bwo gufasha ababikora, ubirenzeho bagahanwa mu rwego rwo kwimakaza umutekano n’isuku mu mujyi.

Nyamara na n’ubu mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali haracyagaragara bamwe abacururiza mu kajagari, abatunzwe n’ingeso yo gusabiriza n’abandi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi bwiyemeje ko bugiye kubica burundu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2016, ubwo Umujyi wa Kigali na Polisi bahigaga imihigo y’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu Turere tuwugize.

Ubwo bukangurambaga bugizwe no kurwanya ubucuruzi bw’akajagari, gusabiriza, uburaya, ubuzererezi, ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamira umutekano.

Meya w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique, yabwiye itangazamakuru ko bifuza ko ubu bukangurambaga bwazabafasha kubirandura burundu mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “ Iyi mihigo dusinye ni hagati yacu na Polisi ariko Uturere n’imirenge igize umujyi niyo iyishyira mu bikorwa ku buryo twifuza ko mu mezi atandatu ubu bukangurambaga buzamara twazareba tugasanga isuku yarabaye umuco n’umutekano ubungabunzwe mu buryo bukwiye.”

Meya Mukaruliza yavuze ko urwego rutazubahiriza iyo mihigo ruzabibazwa.

Ati “ Iyi mihigo itandukanye n’iyo mu bihe byashize kuko mbere abantu barahigaga, bagahembwa bikarangirira aho ariko ubu tuzajya tubikurikiranira hafi umunsi ku wundi ku buryo n’umurenge utazabasha kuzuza ibyo wahize tuzajya tuwubaza impamvu.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda , IGP Gasana Emmanuel, nawe yijeje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ubufatanye na polisi nk’inshingano zayo mu gushyira mu bikorwa iyi mihigo ndetse anasaba inzego zose gufata ingamba n’ibyemezo bidasanzwe mu rwego rwo guhiga ibyo biyemeje.

Yagize ati “ Birasaba ingufu,ubufatanye n’ibyemezo bidasanzwe kugira ngo ibyemezo twasinye bishyirwe mu bikorwa, birasobanutse cyane ko isuku n’umutekano bigendana.”

Iyi mihigo ikaba ishyizwe ku mukono nyuma y’iminsi mike Umujyi wa Kigali wemeje ko umuntu uzagaragarwaho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azajya acibwa ihazabu ingana 10 000 Frw.

Meya Mukaruliza n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge bashyira umukono ku masezerano
IGP Gasana ashyira umukono ku masezerano
Bamwe mu bari bitabiriye isinywa ry'amasezerano
Abayobozi mu mujyi wa Kigali biyemeje ko mu mezi atandatu isuku n'umutekano bizaba ari byose

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved