Umujyi wa Kigali wemeje ingengo y’imari ya miliyari 58.9 Frw y’umwaka wa 2019-20

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2019 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeje ingengo y’imari ya miliyari 58.9 Frw izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/20, yiyongereyeho miliyari 4.7Frw ugereranyije na miliyari 54.2 Frw zakoreshejwe muri uyu mwaka urimo kugera ku musozo.

Iyi ngengo y’imari yemejwe kuri uyu wa Gatanu irimo ibice bibiri, aho ingengo y’imari y’iterambere ari miliyari 51.4 Frw naho ingengo y’imari isanzwe ni miliyari 7.5 Frw.

Muri iyi ngengo y’imari harimo igice cyagenewe guhemba abakoze umushinga w’uburyo imodoka zitwara abagenzi muri rusange zaharirwa imihanda imwe yo muri Kigali, Bus Rapid Transit (BRT), agera kuri miliyoni 257.9 Frw.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Athanase Rutabingwa, avuga ko ubu buryo buzafasha cyane abatuye Umujyi wa Kigali usanga batinda mu nzira kubera ibibazo biri mu buryo bw’ingendo, cyane cyane bakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi.

Gusa ngo mu gihe izo nzira zihariye zitaraboneka, harimo kunozwa uburyo bwo kwifashisha imihanda ihari, nko mu masaha yo kujya ku kazi cyangwa gutaha, imodoka zitwaye bagenzi zigahabwa umwihariko bityo abazikoresha bakihuta.

Ati “Gahunda ni uko tuzajya tugira imihanda ya bisi gusa, zihuta ku buryo umuntu azajya abona aho kugira ajye gutonda n’imodoka ye hamwe n’izindi 50 ziri mu muhanda, uhitemo guparika imodoka yawe mu rugo, ugakoresha bisi, ukajya ukoresha imodoka yawe wenda aho bibaye ngombwa, amasaha wenda ya bisi atagihari. Turagira ngo tugire icyerekezo cy’uko abanyamujyi bazajya boroherezwa mu ngendo.”

Indi mishinga minini iteganywa, mu bijyanye n’ibikorewa remezo, kubaka imihanda ni byo byahawe ingengo y’imari nini ingana na miliyari 29.7 Frw, irimo uwa Nyabugogo-Gatsata, Kagugu-Batsinda-Nyacyonga na Nyamirambo-Nyanza-Rebero.

Harimo kandi ingengo y’imari ya miliyari 3.3 Frw yagenewe umuhanda Nyabisindu-Nyarutarama n’uzahuza Kabeza-Alpha Palace, mu kwitegura inama mpuzamahanga y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM.

Hariho kandi miliyari 1.1Frw yateganyirijwe gutunganya Imbuga City walk, ahazwi nka car free zone, ikazakoreshwa mu cyiciro cya mbere cyo kwimura ibikorwa biri ahakenewe ngo hagurirwe iyi gahunda.

Kwagura imihanda byahawe umwihariko mu ngengo y'imari y'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza