00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali washyizeho intebe rusange zo kuruhukiraho

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Kanama 2021 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangiye gushyiraho intebe rusange zo kuruhukiramo mu busatani no mu duce dutandukanye two hirya no hino muri Kigali, mu rwego rwo kurushaho kurimbisha umujyi.

Iyi gahunda yatangiranye n’intebe 75 zashyizwe mu duce 33 twatoranyijwe turimo ‘Imbuga City Walk’ ahahoze ari agace katagerwamo n’imodoka kazwi nka ‘Car Free Zone’ ndetse n’ubusitani buherereye Rwandex.

Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri twitter watangaje ko uyu ari umushinga ugikomeza ndetse usaba abaturage kubungabunga izi ntebe no kugirira utu duce isuku.

Muri gahunda yo kurimbisha no gushakira abagenda mu Mujyi wa Kigali ahantu heza ho kuruhukira, mu byakozwe harimo no kuvugurura agace katagendwamo n’imodoka kazwi nka ‘Car Free Zone’ kiswe ‘Imbuga City Walk’.

Imbuga City Walk iherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, niyuzura izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye.

Izi ntebe zizashyirwa mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali mu duce nka Nyamirambo-Tapi Rouge, Rond Point ya Kigali, SP Nyamirambo, Biryogo, Rond Point yo kuri Centenary House, kwa Rubangura, Nyakabanda kwa Gisimba, , Cadillac, KBC, ku isoko rya Kimironko, i Rugende, ku Kibuga cy’Indege n’ahandi.

Izi ntebe rusange zashyizwe mu duce 33 two mu Mujyi wa Kigali
Mu busitani buherereye Rwandex na ho hashyizwe izi ntebe
Umujyi wa Kigali wasabye abazajya bakoresha izi ntebe kuzibungabunga no kugirira utu duce isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .