Iki gihe cya guma mu rugo cyatumye imirimo ihagarara usibye zimwe muri serivisi za ngombwa. Uku gutakaza imirimo ni ikibazo kuri bamwe kuko usanga hari abaturage bajya gukora ku munsi ayo bakoreye akaba ariyo bakuramo amafunguro y’imiryango yabo.
Biganjemo abakora ubuyede, ubufundi, abakora mu binamba, abakarani, abamotari, abanyozi ndetse n’abandi usanga barya ari uko bakoze, nubwo hari ho gahunda ya guma. Leta yafashe gahunda yo kubafasha ku buryo batirinda icyorezo ngo bishwe n’inzara.
Abo mu duce dutandukanye bw’Umujyi wa Kigali, bashyikirijwe ibiribwa birimo umuceri n’ibishyimbo aho buri rugo rwagenerwaga ingano ijyanye n’umubare w’abo rutunze.
Hifashishwaga inzego z’ibanze aho ibiribwa byagiye bigezwa mu midugudu bigashyikirizwa ba Mutwarasibo bakagenda babishyikiriza abaturage babigenewe mu ngo zabo.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey, yabwiye IGIHE ko ba Mutwarasibo aribo bari kugeza ibiribwa mu ngo z’abaturage kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19.
Ati “Twatanze ibiribwa mu murenge wacu ubu biri kuvanwa ku murenge tukabijyana ku kagari imidugudu ikaza kubifata tukabishyikiriza ba mutwarasibo na bo bakabijyana mu ngo z’abaturage babikeneye.”
Abaturage bahawe ibi biribwa kuri bo ibyishimo ni byose kuko bibazaga uko bazabaho mu gihe batabasha gukora ariko mu gihe kitageze no ku cyumweru bahise bahabwa inyunganizi ya leta.
Umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo, Mukase Asia Diane, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Covid-19 kuko amaze igihe kinini adakora bitewe n’uko yari umwarimu mu mashuri y’incuke amaze amezi 11 afunzwe, yavuze ko ashima ubufasha yahawe.
Ati “Twe nk’abarimu bo mashuri y’incuke kuva Covid-19 yakwaduka ntitwongeye gukora, urumva ntitwanahembwaga ubuzima bwagiye butugora, ndashimira ubuyobozi bwacu buba bwadutekerejeho bukaduha amafunguro, Imana isubize aho bakuye.”
Iri shimwe arihuriyeho n’umuturanyi we wari utunzwe no gukora imirimo yo gushakisha akabona ibimutunga uvuga ko iyo hataba leta ngo imuhe ibyo kurya yari kuzicwa n’inzara.
Ati “Ni ukuri turashimira leta kuba idahwema kudutekerezaho kuko ubuzima hano tubamo ni ubwo gushakisha tukabona ibidutunga, iyo habayeho guma mu rugo leta itadufashije twakwica n’inzara, turabashimira cyane aho bakuye Imana ibakubire.”
Si muri Nyarugenge gusa abaturage bashyikirijwe ibiribwa kuko no mu Karere ka Gasabo mu mirenge itandukanye abaturage bagiye bashyikirizwa ibiribwa byo kubunganira igihe batari gukora.
Ku ruhande rw’inzego za leta zivuga ko iki ari igikorwa cyabayeho kugira ngo bakomeze kuba hafi abaturage bagizweho ingaruka na Covid-19 muri iki gihe cya guma mu rugo.










Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!