Umujyi wa Kigali uracyakora inyigo y’ikiyaga kizahangwa mu gishanga cya Nyabugogo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugikora inyigo y’umushinga w’ikiyaga kizahangwa mu gishanga cya Nyabugogo.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013, kigaragaramo igice kizaba kigizwe n’ikiyaga gihangano kizahera ahahoze ari ‘parc industriel’ kugeza mu gishanga cya Nyabugogo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangarije IGIHE ko bitebuke mu gishanga cya Nyabugogo hazahangwa ikiyaga.

Yagize ati « Si inzozi ni umushinga ufatika kandi uzashyirwa mu bikorwa nubwo ntakubwira ngo igihe iki n’iki uzaba warangiye. Ikiyaga kizava hariya hahoze ari muri ‘parc industriel’ kize mu gishanga cya ‘point lourd’ cyose kigende kigere muri kiriya gishanga cya Nyabugogo.»

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mushinga uri gukorerwa inyigo n’Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije ‘REMA’.

Akomeza avuga ko mu gihe kitarenze umwaka umwe n’igice abafite ibikorwa muri icyo gice kizajyamo ikiyaga kizahangwamo bakazaba bimuwemo kuko batangiye ibiganiro n’umujyi no kubabarira byaratangiye.

Iyo nyigo y’imiterere y’iki kiyaga ngo izagaragaza uko kizaba giteye, kikaba cyakubakwa nk’umushinga wa wa leta cyangwa mu bufatanye bwayo n’abikorera kuko cyaba ari igikorwa kizabyazwa inyungu.

BIteganyijwe ko icyo kiyaga kizaba gikikijwe n’ubusitani abantu baruhukiramo, hakanabera ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza