00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wabonye umufatanyabikorwa muri gahunda yo gushyigikira imishinga y’abavuye Iwawa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2021 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko biteguye gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku rubyiruko JCI Rwanda, yo gufasha urubyiruko rufite imishinga itandukanye rwatorejwe Iwawa kugera ku nzozi zarwo.

Ikigo ngororamuco cya Iwawa gitorezwamo urubyiruko rwagaragaweho n’imyitwarire itari myiza irimo ubusinzi, ubuzererezi n’urugomo muri sosiyete hagamijwe kurufasha kongera kurugarura mu buzima busanzwe.

Urubyiruko rujyanwa Iwawa ruhatorezwa imyuga itandukanye ndetse hari n’uruvayo rugatangira kwihangira imirimo ishingiye ku myuga baba barigishijwe n’ubumenyi bahabwa bariyo.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa JCI ku rwego rwa Afurika n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, Zandile Makhoba, akamugezaho gahunda zitandukanye za JCI n’intego zayo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko gahunda nziza bafite zidakwiye gukorwaho n’uruhande rumwe bityo ko bifuza gusinyana amasezerano y’ubufatanye.

Yagize ati “Twifuza kugirana amasezerano kugira ngo turebe ibintu runaka twakorana nk’Umujyi wa Kigali kugira ngo rwa rubyiruko ruba rwaraciye Iwawa kubera ubuzima bukomeye ruba rwaraciyemo bwo kuba inzererezi, iyo rugarutse hari byinshi rutangira birimo n’amakoperative. Hari benshi bafite indoto bashaka kugeraho ariko kuko baba baraciye muri bwa buzima bugoye bakeneye guherekezwa cyane kandi twumva JCI yatangira kudufasha cyane ko nabo bavuze ko ari ibintu bitaho cyane.”

Yakomeje ati “Hari kandi ikigo gifasha urubyiruko kubona imirimo cya Kigali Employment Service Center Kimisagara na cyo gifasha cyane urubyiruko rudafite imirimo mu kubaha ubumenyi bwo guhangana ku Isoko ry’umurimo, ubwo rero aho naho ni ahandi dushobora gushyira ubufatanye kugira ngo iyo gahunda ihabwe imbaraga no kubamenyekanisha mu banyamuryango ba JCI.”

Umutoni yavuze ko kandi muri ayo masezerano hashobora kuzarebwa no kuri serevisi zihariye zigamije gufasha abana b’abakobwa mu mibereho myiza ndetse no guharanira iterambere ryabo.

Uyu muyobozi yavuze ko igikurikiraho ari uko impande zombi zigiye kwicara zigategura neza ibizaba bikubiye mu masezerano, uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa ndetse no kurebera hamwe umusaruro ushobora kuzavamo.

JCI n'Umujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko ruva Iwawa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine yagaragaje ko hagiye kwigwa ku bigomba gushyirwa mu masezerano bazagirana na JCI
Umuyobozi Mukuru wungirije wa JCI muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Zandile Mahkoba yijeje ko uyu muryango uzafatanya n'Umujyi wa Kigali mu guteza imbere urubyiruko
Shema Fabrice uri mu basenateri ba JCI nawe yagaragaje ibyiza byo gukorana n'uyu muryango mu iterambere ry'urubyiruko
Umuyobozi wa JCI Rwanda,Igiraneza Origene yagaragaje ko kubufatanye n'Umujyi wa Kigali bagera kuri byinshi
Ibi biganiro byari bigamije kwigira hamwe uruhare rw'Umujyi wa Kigali mu bikorwa bya JCI Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .