00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byashyizwe muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yashyize Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turi kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus muri gahunda ya Guma mu Rugo igomba gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

Uturere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Abatuye muri utwo duce cyo kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange basabwe kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zatuma bakora ingendo. Muri utwo turere umunani n’Umujyi wa Kigali, gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

Ni mu gihe kandi ibikorwa bya siporo ikorewe hanze bibujijwe cyo kimwe n’ingendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Gusa imodoka zitwara abakozi bagiye mu bikorwa byemerewe gukomeza gukora, zo zizajya zigenda.

Ku rundi ruhande, moto n’amagare ntabwo byemerewe gutwara abantu ariko zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

Inama y’Abaminisitiri yagennye kandi ko ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera bigomba gufungwa “kereka abatanga serivisi z’ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera”.

Abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe bazakomeza gukora ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku rundi ruhande, amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze mu gihe ku banyeshuri bazakora ibizamini bya leta hagomba gutangazwa amabwiriza yihariye abareba.

Mu bindi bice bitari muri Guma mu Rugo, ho ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’imwe z’umugoroba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .