Kwamamaza

Umujyi wa Kigali mu ihurizo ryo kugumisha abazunguzayi mu masoko bubakiwe

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 08:46' na Ntakirutimana Deus


Abakoraga ubucuruzi bwo mu muhanda bagiye bubakirwa amasoko aciriritse hirya no hino muri Kigali, hafi y’aho bajyaga bacururiza mu kajagari, ariko bagera ku mugoroba bakayata bagasubira mu muhanda.

Abakoraga ubwo bucuruzi mu Karere ka Nyarugenge bahawe ibibanza 3000 mu masoko yagiye yubakwa hirya no hino mu Mirenge, akirimo no gukongerwa.

Ayo masoko ni igisubizo kirambye Umujyi wa Kigali wafashe cyateza imbere ab’amikoro make muri Kigali. Gusa usanga bamwe bayapfusha ubusa, ariko hari abavuga ko abashikamye bakayakoreramo babona inyungu ku buryo hari n’abiyoberanyije bakava mu masoko bari basanzwe bakoreramo bakayagana.

Bambitswe ikirezi batazi ko cyera

Mu mezi 12 abakoraga ubwo bucuruzi bazakorera mu bibanza bahawe badasabwa amafaranga y’ubukode ndetse batanasora. Ni igishora kinini bahawe ku buryo uwagiheraho yatera imbere. Mu mibare isanzwe icyo kibanza cyagombye kwishyurwa amafaranga asaga ibihumbi 100 ku kwezi.

Ku wahawe icyo kibanza, ayo mafaranga aba asa n’uyabitse mu mufuka we ku buryo yayabyaza inyungu. Abo bacuruzi kandi ntibazasabwa amafaranga ibihumbi 40 by’ipatanti buri mucuruzi muto asabwa ku mwaka.

Ikindi kirezi bambitswe ni ukubakirwa amasoko aho bashaka. Bivanaho impungenge bagiye bagaragaza z’uko impamvu bavaga mu masoko bagiye bahabwa mbere byaterwaga n’uko ari ahantu hatagera abakiriya.

Ibyo byatumye bumvikana n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, aho bazubakirwa amasoko, hegereye aho bari basanzwe bakorera mu kajagari.

Abakoreraga ahitwa kuri Marato no kwa Mutangana i Nyabugogo bubakiwe amasoko abiri yegeranye n’aho bakoreraga, hafi y’ibagiro rya Nyabugogo. Muri ako gace hubatswe amasoko ari mu Mirenge ya Muhima na Gitega.

Batoroka amasoko bagasubira mu muhanda

Nubwo bahawe ayo masoko, usanga ku mugoroba ahagana saa kumi n’imwe bayavamo bakajya gucururiza mu muhanda. Ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016, abagera kuri 50 bafashwe na DASSO n’inkeragutabara basubiye mu bucuruzi bw’akajagari. Aho bahurijwe ku biro by’Umurenge wa Muhima basobanurwa ko ibyo bakora bitemewe.

Leta ariko yiyemeje guhangana n’abo yita indashima kuri iyo gahunda yabagejejeho.
Ruzima John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima yavuze ko bafashe igihe bigisha abo bacuruzi, bagera ubwo bubakirwa amasoko bazacururizamo batishyura ubukode ariko bakomeje gutenguha leta yabagobotse.

Yagize ati “Nta gishoro kirenze kubaha aho bakorera kandi batishyura, leta yashyizemo amafaranga menshi mu kububakira amasoko, ibaha ibibanza, ariko ikibabaje gitangaje kinateye agahinda bigera ku mugoroba bakabita.”

Leta izi impamvu abo bacuruzi bata ayo masoko bakajya mu muhanda, ku buryo igiye gufata ibyemezo.

Ruzima ati “ Ni akamenyero bari basanganywe bamaranye igihe ko gucururiza mu mihanda. Kugeza n’uyu munota ntibarumnva ko bakwiye kuva mu muhanda bagacururiza muri ayo masoko. Ni amasoko ari ku rwego rushimishije babona n’abaguzi.”

Ruzima yakomeje ababwira ko barimo kugirwa inama bwa nyuma ariko zizakurikirwa n’ibihano ku batazazubahiriza.

Ati “Tugomba kubigisha ariko nyuma yaho tuzafata ingamba zidasubirwamo zigendanye n’ibihano, kubera ko tudashobora kwihanganira abigomeka kuri leta, kuko imodoka ishobora kubagongera muri iyo mihanda, cyangwa bagahuriramo n’izindi mpanuka. Ku mihanda bacururizamo naho usanga batahagirira isuku.”

Ibihano biteganyirijwe abakora ubwo bucuruzi bizanagera no ku babagurira nabo bazabanza kwigishwa.

Gusubira mu muhanda kwa bamwe ngo biterwa n’uko babona hari abandi bazunguzayi babatwara isoko hafi y’aho bakorere, bigatuma nabo basubira muri ubwo bucuruzi bw’akajagari.

Bamwe mu bari bafashwe baganiriye na IGIHE bavuze ko bahawe ibibanza ndetse batangiye no kunguka, ariko ngo iyo bigeze ku mugoroba hari abandi baza kubavangira, basaba ko leta yajya ibigizayo.

Muri 2015, Umujyi wa Kigali wubatse amasoko aciriritse 12 mu turere dutandukanye tuwugize.

Abafashwe bavuye mu masoko basubira mu mihanda
Abafashwe bagiriwe inama nyuma bararekurwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved