00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Gen Irategeka washinze CNRD yafashwe n’ikiniga ari imbere y’urukiko

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Umuhungu wa Gen Irategeka Wilson washinze umutwe wa CNRD uri muri itatu yihurije mu Mpuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina, Ndagijimana Jean Chrétien, yafashwe n’ikiniga ubwo yari imbere y’urukiko ari gusobanura uko yajyanywe na se ku ngufu mu mitwe y’iterabwoba.

Yasabye Minisitiri w’Ubutabera kumuha amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe aho gufungwa imyaka 20 yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Yabivugiye imbere y’ Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwasubukuye urubanza uwo musore w’imyaka 24 areganwamo hamwe na Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi babo 18 bakurikirayweho ibyaha by’iterabwoba.

Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021 ni bwo yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha birimo indishyi n’igifungo cy’imyaka 20.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 19 Gicurasi 2021 ubwo yireguraga ku byaha akurikiranyweho byo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, Ndagijimana yabwiye urukiko ko yinjijwe na se mu gisirikare ku gahato.

Icyo gihe ngo hari hashize amezi make CNRD ishinzwe, maze Gen Irategeka atanga itegeko ko umwana wese ugejeje ku myaka 18 mu mpunzi (zari muri RDC) agomba kujya mu gisirikare kandi Ndagijimana yari ayigejejeho.

Yagize ati “Ni ibintu mu muryango twarwanyije, Mama yaramfashije turabirwanya ariko nyine biba iby’ubusa”.

Ndagijimana ni we muto mu myaka muri 21 bahuriye muri uru rubanza. Yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 20 bumaze kugaragariza Urukiko ko nta bimenyetso bifatika yatanze by’uko se yamushyizeho igitutu cyangwa agahato ko kujya mu gisirikare.

Ati “Ubushinjacyaha nubwo bwavuze gutya nabwo nta bimenyetso bwatanze byerekana ko ibyo navuze atari byo. Ariko wenda nk’ikimenyetso njye natanga kuri iki, hari abatangabuhmya muri uru rubanza bagiye bagaragaza uburyo urubyiruko rushyirwa mu gisirikare ku gahato.”

“Papa [Gen Irategeka] rero nawe yashyize iryo tegeko mu bikorwa kugira ngo yereke abandi babyeyi babaga aho ko n’umwana we yagiye mu gisirikare.”

Ndagijimana yongeye kubwira Urukiko ko yatinye kwitandukanya na se kuko atari azi neza RDC kandi iyo ingabo zaho zafataga Umunyarwanda zamushyikirizaga igihugu cye. Ngo yatinyaga kuzanwa mu Rwanda kuko bababwiraga ko uhageze agirirwa nabi.

Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ndagijimana uko yatinyaga gufatwa n’Abanye-Congo kandi ubwo yireguraga yarasobanuye ko yafatiwe i Goma agiye kuzana amafaranga yatumwe na se ndetse akaba yarahagiye inshuro zirenze imwe.

Yamusubije ati “Yego nari kuhajya ariko nta mutekano nari mfite w’uko nahamara igihe kinini bataramenya ko ndi umwana w’Umunyarwanda.”

“Nsanga iki gihano ntagihabwa”

Ndagijimana avuga ku myaka 20 y’igifungo yasabiwe n’ubushinjacyaha, yabwiye Urukiko ko yumva atagikwiriye.

Ati “Nsanga njye iki gihano ntagihabwa kubera ko uwo mutwe ndegwa kubamo [yifashe ku gahanga] nawuvukiyemo, nywukuriramo. Nta yandi mahitamo, nta handi nari kwerekeza. Keretse ahubwo niba baraza kundega kuba narawuvukiyemo.”

Ku bijyanye n’indishyi asabwa kwishyura, yemeje ko ibitero byagabwe na FLN/MRCD muri Nyungwe byateje ingaruka zikomeye cyane ndetse ashyigikiye ko abagizweho ingaruka nabyo bahabwa ubutabera.

Ku giti cye yasabye Urukiko gusuzuma niba uwajyanywe muri uwo mutwe ku gahato yaregwa indishyi z’ibyagizweho ingaruka n’ibyo bitero. We yavuze ko nta gitero cy’intambara cyangwa icya gisirikare yigeze akorera ku butaka bw’u Rwanda.

Ndagijimana yahise agira ikiniga, aha umwanya Me Mugabo Shariff Yusuf umwunganira mu mategeko.

Me Mugabo yasabye Urukiko guhuza imibereho ya Ndagijimana mu mutwe w’iterabwoba n’ubuzima bwe bwite. Se ni we wari warashinze CNRD yigumuye kuri FDLR, bivuze ko mu banzi yari afite yari ku mwanya wa mbere.

Ibyo Me Mugabo yabishingiyeho avuga ko ibyo ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Ndagijimana yashoboraga kwitandukanya n’umtwe w’iterabwoba ntajye mu Rwanda ahubwo akajya kuba ahandi muri RDC; byari kumushyira mu byago bikomeye nk’umwana w’umwanzi wa FDLR.

Yavuze ko iyo Ndagijimana agira ahandi ajya agahurirayo n’abatavuga rumwe na se bashoboraga kumugirira nabi nk’uburyo bwo kwihimura kuri se. Ibyo ngo bigaragaza ko nta kwigobotora yari afite.

Uyu munyamategeko yabwiye Urukiko ko bitewe n’imibereho Ndagijimana yari arimo, bidakwiye ko ahanishwa igihano cy’imyaka 20 yose “kuko bitaba birimo ubutabera”.

Yasabye Minisitiri w’Ubutabera kumusubiza mu buzima busanzwe

Ndagijimana Jean Chrétien wavuga ko yinjiwe mu gisirikare afite imyaka 19, yabajijwe icyo ashaka kongeraho nyuma yo kuvuga ku gihano yasabiwe; maze asaba Minisitiri w’Ubutabera kumusubiza mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Ndasaba Minisitiri w’Ubutabera ko yampa amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe, nkajya kwiga indangagaciro na kirazira bya ndi Umunyarwanda.”

Yavuze ko yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda bose guteza “igihugu cyacu” imbere, no gutanga umusanzu we mu gushishikariza urundi rubyiruko rukiri mu mashyamba ya RDC kwitandukanya n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.

Umuhungu wa Gen Irategeka Wilson washinze umutwe wa CNRD, Ndagijimana Jean Chrétien, yasabye Minisitiri w’Ubutabera kumuha amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .