Umuhinzi w’i Nyabihu yavuze imyato IKOFI ya Banki ya Kigali yamuhesheje miliyoni 1 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 Kanama 2019 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Muzuka Aloys ukora ubuhinzi bw’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, yabaye umunyamahirwe wa 14 watsindiye miliyoni imwe 1 Frw binyuze mu gukoresha IKOFI, serivisi ya Banki ya Kigali ifasha abantu kubona serivisi z’imari kuri telefoni.

IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ifasha abahinzi kugaragaza ishoramari bakora, kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu binyuranye byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.

Ubu buryo bukimurikwa hatangijwe ubukangurambaga bw’ibyumweru 30, butuma buri cyumweru umuhinzi w’umunyamahirwe atsindira miliyoni 1 Frw.

Muri Gicurasi 2019 nibwo Muzuka usanzwe ukora ubuhinzi bw’ibirayi mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Kabatwa muri Nyabihu, butunga umuryango we, rimwe na rimwe agasagurira isoko yiyandikishije muri gahunda ya IKOFI, abakozi ba Banki ya Kigali bari kuyamamariza ku ishami rya KORA muri Nyabihu.

Icyo gihe yahise afungura konti yayo ariko ntiyayibyaza umusaruro kuko atari asobanukiwe neza akamaro n’ibyiza byayo. Nyuma y’amezi abiri yongeye kumva itangazo ryamamaza gahunda y’IKOFI rivugwamo ‘Daphrose’ wagiye guhaha afite amafaranga mu ntoki bakayamwiba’.

Muzuka w’imyaka 43 amaze kumva akamaro k’IKOFI yafashe umwanzuro wo kwirinda kwibwa nk’uko byagendeye uwo mugore kubera kutamenya akamaro kayo, atangira kuyikoresha ashyizeho umwete atyo.

Nyuma yo kwifashisha IKOFI mu kubitsa no kubikuza amafaranga asaga ibihumbi 50 Frw, akanayoherereza bagenzi be, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Muzuka ufite umuryango w’abana bane n’umugore yumvise inkuru nziza y’uko yabaye umunyamahirwe watsindiye miliyoni 1 Frw.

Ubwo yashyikirizwaga sheki ya miliyoni yatsindiye kuri uyu wa 21 Kanama 2019, yasobanuye ko uwo munsi saa 17h48 aribwo nimero idasanzwe yamuhamagaye, yayitaba ikamugezaho inkuru nziza atazibagirwa.

Ati “Nabonye nimero iherwa na 193 impamagaye imbaza ko ari njye Muzuka Aloys ndikiriza, bambwira ko ntomboye miliyoni 1 Frw. Byaranejeje cyane kuko ni amafaranga utapfa gukozaho imitwe y’intoki nubwo wakora uyageraho wiyushye akuya.”

Yavuze ko miliyoni yatsindiye azayifashisha mu kwagura ubuhinzi bwe bw’ibirayi bwamuhaga nibura toni 30 mu gihembwe cy’ihinga, bukarushaho kumubyarira inyungu.

Ati “Utarajya mu IKOFI namushishikariza kuyinjiramo kuko harimo amahirwe menshi yafasha umuturarwanda kwiteza imbere, akamufasha kugura inyongeramusaruro no kwirinda gusesagura amafanga.”

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

Muzuka watsindiye miliyoni 1 Frw mu IKOFI ya Banki ya Kigali yari afite akanyamuneza
Muzuka arimo kuzuza ibisabwa ngo ahabwe sheki ya miliyoni 1 Frw yatsindiye
Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, Thierry Nshuti ashyikiriza Muzuka Aloys sheki ya miliyoni 1 Frw yatsindiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza