00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhigo w’inka kuri buri rugo mu Karere ka Gisagara: Akagari ka mbere kamaze kuwesa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Kanama 2021 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye umuhigo w’uko mu Ukuboza 2022 buri rugo ruzaba rworoye inka kuko basanze ari itungo rifasha umuryango gutera imbere ukava mu cyiciro kimwe ukajya mu kindi.

Ni umuhigo aka karere kihaye muri Nzeri 2020 nyuma yo gukora isuzuma kagasanga abaturage bagatuye badatera imbere ku muvuduko wifuzwa bitewe n’uko abenshi ari abahinzi bahinga ntibeze kubera kubura ifumbire.

Ikindi ni uko basanze buri rugo rukeneye amata yo guha abana kugira ngo bakure neza badafite ibibazo by’imirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yabwiye IGIHE ko ubwo bisuzumaga muri Nzeri 2020 basanze imiryango yoroye inka ari 26,872 gusa ingana na 30% by’ingo zose ziri mu Karere kuko hari izigera ku 88,045.

Ati “Turisuzuma tuza gusanga turakorera munsi ya 30% by’umusaruro dukwiriye kuba tubona. Ni ukuvuga ngo ahakwiye kwera ibilo 100 turakuramo 30 gusa uretse mu bishanga.”

Muri izo nka 26,872 harimo izigera kuri 50% zari izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Ibyo byatumye biha umuhigo ko buri rugo rugomba kugira inka, batangira kubiganiraho n’abaturage n’abafatanyabikorwa b’akarere kugira ngo bafatanye kuwesa badategereje inka bazahabwa muri Girinka gusa.

Rutaburingoga ati “Hari gahunda ya Girinka ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ikomeje, tureraba rero dusanga dukomeje mu ntambwe tugendaho twazamara n’imyaka 20 buri rugo rutaragira inka, kuko twari dufite imiryango irenga ibihumbi 60 idafite inka.”

Kuva bakwiha uwo muhigo udasanzwe, mu gihe cy’umwaka umwe imiryango 14,794 imaze kugira inka kandi itari isanzwe izifite.

Rutaburingoga ati “Ni ukuvuga ngo mu gihe kitarenze umwaka habonetse inka zirenze izo bamaze imyaka myinshi bagura cyangwa bahabwa. Bivuze ngo bifitemo ubushobozi bwo kwigurira kurusha guhabwa, ari cyo cyerekana ko gutegereza ngo umuntu bamuhe kandi afite ubushobozi ari ubujiji.”

Ku bijyanye n’uko bagenda bagera kuri uwo muhigo, inka ziboneka binyuze muri gahunda ya Girinka isanzwe, amakoperative azigurira abanyamuryango, korozanya hagati y’abaturage n’amatsinda bibumbiramo bakazigurirana.

Kugeza ubu Akagari ka Sabusaro ko mu Murenge wa Kansi kamaze kwesa uwo muhigo ku kigero cya 100% kuko ingo zose uko ari 1,237 zoroye inka.

Imidugudu 17 yo mu Karere ka Gisagara niyo imaze kwesa uwo muhigo ku kigero cya 100%. Mu Murenge wa Kansi ni imidugudu umunani, mu wa Mamba ni itatu, mu wa Mugombwa ni ibiri, mu wa Gikonko ni ibiri, mu wa Gishubi naho hari ibiri.

Ati “Kuva twatangira uwo muhigo twavuye kuri 30% none tugeze kuri 50,3% by’ingo zoroye inka. Muri Nzeri 2020 twari dufite imiryango 26,872 yoroye inka none tugeze ku miryango 44,273 . Ni ukuvuga ko mu gihe kitageze ku mwaka imiryango 14,794 yabonye inka.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bafite ingo zabonye inka zo korora nyuma y’uko hatangijwe gahunda y’inka kuri buri rugo, bavuga ko zatangiye guhindura imibereho yabo.

Ayabagabo Alexis wo mu Murenge wa Mugombwa ati “Niguriye inka nyuma yo kubishishikarizwa, ubu yarabyaye irampa amata ku buryo n’abana banjye bamererwe neza. Urutoki rwanjye na rwo rwabaye rwiza kuko ndufumbira n’imirima yanjye mitoya isigaye yera neza.”

Mukankusi Christine na we avuga ko nyuma yo kubona inka yabahaye ifumbire umusaruro uriyongera.

Ati “Tutaragura inka ngo tubashe gufumbira urutoki twezaga igitoki cy’ibilo 40 cyangwa 45. Ariko ubu turi kweza iby’ibilo 90. Hari n’icyo duherutse gusarura cy’ibilo 110.”

Mu 2020 umurenge wa Kansi wari ufite ingo zoroye inka zingana na 26% ariko uyu munsi zigeze kuri 87,5%. Uwa Mugombwa wavuye kuri 36% none ugeza kuri 74%.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara bagira uruhare mu kugafasha kugera ku muhigo kiyemeje w'uko buri rugo rugomba kugira inka
Ingo zamaze kugeramo inka zatangiye guhindura imibereho y'abazituye
Kanakuze Immaculee, ni umwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka wishimira ko yabonye amata n'ifumbire
Korora inka no kubona ifumbire byatumye bitabira guhinga imboga hagamijwe gukumira imirire mibi
Kugira inka muri buri rugo ni umuhigo Akarere ka gisagara kihaye hagamijwe guteza imbere abagatuye
Zimwe mu nka boroye bazihawe muri gahunda ya Girinka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .