Kwamamaza

Umuhanda unyura kuri Kigali Convention Centre ntuzongera gukoreshwa n’imodoka zose

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 17:38' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ubwo imihanda iva Kacyiru, mu Mujyi rwagati igakomeza kuri Minisiteri y’ubutabera yahindurirwaga ibyerekezo ntiyongere guhurira kuri ‘rond poind’ ya Kimihurura ahazwi nka KBC, benshi batekerezaga ko ari iby’akanya gato kuko byahuriranye n’igihe u Rwanda rwakiraga inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Gusa nyuma y’ibyumweru bitatu iyi nama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) isojwe, imihanda ntirafungurwa, ndetse umwanzuro wafashwe ntiwari uw’igihe gito, kuko imodoka zitazongera gukoresha rond-point yo kuri Kigali Convention Centre keretse izigiye muri iyi nyubako.

Ubu nk’umuntu uturutse mu Mujyi rwagati bisaba kuzenguruka mu nzira ndende, agakoresha umuhanda muto unyura munsi y’ahahoze inyubako ya Kigali Business Center (KBC), agakatira kuri Ambasade y’Abaholandi, akazenguruka ‘rond-point’ nshya ihari akabona gukomereza Kacyiru cyangwa mu cyerecyezo kigana kuri Minisiteri y’Ubutabera.

Ku baturuka mu bice bya Minisiteri y’ubutabera bo bagana mu mujyi, bagera kuri iyo rond-point bagasanga batemerewe kuhazenguruka kuko hafunze, bikabasaba gukatira kuri Hoteli Umubano bakagaruka kuri ambasade y’Abaholandi bakerekeza mu mujyi cyangwa bagakomeza ku Kacyiru.

Reuben Ahimbisibwe ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko hari ibikinozwa muri iyo mihanda, ku buryo mu mezi abiri ari imbere izaba yongeye gufungurwa, ariko hakazabaho impinduka mu kuyikoresha.

Ati “Urumva twayifunze kubera ikibazo cy’imigendere y’ibinyabiziga hariya. Ni ukuvuga ngo kurekura imodoka zacaga ahantu nyuma bigatera ikibazo… niyo mpamvu igifunze, nko mu gihe cy’amezi abiri iraba ifunguye. Ubu turimo turakora imihanda myiza iboneye kugirango imodoka ziva cyangwa zijya mu mujyi zijye zigenda ako kanya aho kuzenguruka.”

Ahimbisibwe avuga ko hari kurebwa uburyo bwo kubaka igice cy’umuhanda kiri hagati yo ku Kabindi na rond-point nshya yo kuri ambasade y’u Buholandi, kigahuzwa n’umuhanda uturuka mu bice bya Kacyiru n’ukomeza kuri Minisiteri y’ubutabera.

Yakomeje agira ati “Turateganya ko abagana iriya nyubako (Kigali Convention Centre) bazaba benshi, hanyuma kandi hari ibikorwa byo gusaka by’abashinzwe umutekano bigomba gukorwa kandi bikeneye umwanya. Turashyiraho uburyo iriya mihanda ihuzwa, naho iriya ‘rond point’ isanzwe izajya ikoreshwa n’abagana Kigali Convention Centre gusa.”

Mu gihe imodoka zihura n’ibizikumira mu mihanda, abanyamaguru bo bazakomeza ibikorwa byabo, cyane ko mu nkengero za Kigali Convention Centre hari ibindi bikorwa by’ubucuruzi biri kuhashyirwa ndetse n’ibiteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Harimo nk’inyubako y’ubucuruzi ha Kigali Heights izakira amaguriro mpuzamahanga n’ibiro by’ibigo bitandukanye, n’inyubako nshya ya KBC.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kandi gishyushanya Kimihurura nk’irembo rya Kigali uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho abaturage basanga inzego zikomeye zaba iza Leta ndetse n’ubucuruzi.

Abaturuka ku Kacyiru ntibemerewe gukomeza ngo bagere kuri Rond Point iri hafi ya Kigali Convention Centre
Abagana Kigali Convention Center bemerewe gutambuka
Abanyamaguru bo bemerewe gutambuka dore ko hari n'ibikorwa by'ubucuruzi bigiye kujya bikorerwa mu nyubako ziri hafi ya KCC
Imihanda iri hafi ya KCC iracyatunganywa
Imodoka ziva Kacyiru zigana kuri Minisiteri y'Ubutabera zinyura mu wundi muhanda wahanzwe ahazwi nko kwa Polisi Denis
Hahanzwe indi Rond Point imbere ya Top Tower Hotel mu koroshya urujya n'uruza rw'ibinyabiziga

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved