Umuhanda Muhanga – Ngororero wafunzwe n’inkangu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanda uturuka mu mujyi wa Muhanga werekeza mu Karere ka Ngorerero wafunzwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Ahagana saa saba n’igice z’amanywa zo ku wa 2 Gicurasi 2018, nibwo inkangu yafungiye umuhanda mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, ibinyabiziga bibura uko bitambuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yabwiye IGIHE ko ubu abaturage batangiye kugerageza uko bakura icyo gitaka mu muhanda.

Yagize ati “Ubu umuhanda ntabwo ari nyabagendwa kubera iyo nkangu yabereye hakuno ahitwa ku Cyome kuri Nyabarongo ujya Ngororero, aho Umurenge wa Rugendabari ugabanira n’Umurenge wa Gatumba.”

Abaturage batangiye kugerageza gukuramo icyo gitaka ariko Meya yemeje ko banamaze guhamagaza imashini kugira ngo zihatunganye byihuse ubuhahirane bwongere gusubukurwa.

Si mu Karere ka Muhanga hagaragaye ikibazo cy’inkangu gusa kuko ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu, yari yafunze n’umuhanda wa Mukamira –Ngororero. Uyu wo wongeye kuba nyabagendwa ahagana saa munani n’igice.

Aho umuhanda Muhanga – Ngororero wafungiwe n’inkangu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza